Mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, hari ubuvumo busengerwamo na bamwe mu baturage binjiramo basesera, banamaze kuhita izina ngo ni ‘Gabanyifiriti’, bavuga ko bahafashirizwa cyane.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze kuri ubu buvumo buherereye mu Kagari ka Gahima, mu masaha y’umugoroba, ijoro ritangiye kugwa, asanga bamwe mu baturage bajya kuhasengera bari kwinjira baseseramo.
Bamwe mu bemeye kuvugisha umunyamakuru, bavuga ko ubu buvumo basengeramo, bubafasha cyane kuko bahabonera ibisubizo by’ibibazo biba byarababayeho karande.
Umwe mu bari baje kuhasengera, yagize ati “Narakijijwe, sinari nzi Imana icyo ari cyo, nirirwaga ninywera inzoga.”
Aba baturage bavuga kandi ko hari ibisubizo babonera mu masengesho bakorera muri ubu buvumo, ku buryo hari n’abakira indwara.
Undi muturage ati “Njye icyo hamfashije naje mfite umwana urwaye, arakira.”
Bamwe mu baturage baturiye ubu buvumo batajya bahagera, bo bavuga ko aha hantu hateye impungenge kuko hashobora gushyira ubuzima bw’abahajya mu kaga.
Aba baturage basaba ko inzego zibishinzwe zakwihutira kugira icyo zikora, kuko bafite impungenge ko mu gihe imvura izaba yatangiye kugwa, ubu buvumo bushobora kuzariduka, bukaba bwateza akaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko gusengera muri ubu buvumo bitemewe.
Ati “Abantu bagomba gusengera mu nsengero zubatse zizwi zifite ibyangombwa byo gukora. Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva cyera hashize igihe. Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyo ariyo yose.”
Uyu muyobozi w’Akarere, yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo, ku buryo nibiba na ngombwa aha hantu hafungwa, ntihagire abaturage bongera kujya kuhasengera.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10