Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze aho izakinira irushanwa nk’iryo bashiki babo baherutse kwigaragarizamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Volleyball mu bagabo, yamaze kugera i Cairo mu Misiri mu Gikombe cya Afurika, irizeza Abanyarwanda ko izatera ikirenge mu cya bashiki babo baherutse kwegukana umwanya wa kane mu Gikombe nk’iki.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri, ikipe y’Igihugu y’abahungu ya Volleyball, yerekeje i Cairo mu Misiri mu gikombe cya Afurika, CAVB Nations Men Championship 2023, kizakinwa kuva tariki 01 kugeza ku ya 15 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Mbere yo guhaguruka kuri Hotel, Abayobozi barimo Perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphael, Visi Perezida Ushinzwe amarushanwa, Geoffrey Zawadi na Perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, baganiriye n’abakinnyi babasaba kuzimana u Rwanda kuko ubushobozi babufite.

Kapiteni w’Ikipe y’igihugu, Dusenge Wicklif, yafashe yizeje Abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange ko batagiye gutembera, kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki babo.

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi bashyikirije ibendera kapiteni n’umutoza wungirije, Yakan Lawrence kuko umutoza mukuru Paul De Tarso yamaze kugera mu Misiri.

Ikipe yahagurutse mu Rwanda Saa 16h35 za Kigali, igera Addis 19h30 zaho, ihava 21h30 yerekeza i Cairo muri Misiri, aho yageze mu rukerera rwo kuri Gatatu tariki 30 Nzeri 5h30 za Cairo.

Bizeje ko bazitwara neza bakagera mu kirenge nk’icya bashiki babo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru