Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa ‘Coup d’Etat’ ubu byahindutse

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa ‘Coup d’Etat’ ubu byahindutse
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Perezida wa Gabon, Ali Bongo, uherutse guhirikwa ku butegetsi, akanafungirwa iwe, yarekuwe ndetse ahabwa uburenganzira bwo kuva mu Gihugu akajya kwivuza mu mahanga.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na General Brice Oligui Nguema uherutse kurahirira kuyobora iki Gihugu cya Gabon mu nzibacyuho ryasomwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cyamukuye ku butegetsi, Colonel Ulrich Manfoumbi, kuri televiziyo y’Igihugu, yatangaje ibyo kurekura Bongo.

Yavuze ko ko “Bitewe n’uko ubuzima bwe bwifashe, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Ali Bongo, yarekuwe ndetse ko yemerewe no kujya hanze y’Igihugu kwisuzumisha aramutse abishatse.”

Bongo wari umaze imyaka 14 ku butegetsi, yari afungiye mu rugo rwe kuva yahirikwa ku butegetsi n’igisirikare ku wa 30 Kanama, nyuma y’amasaha macye atangajwe na Komisiyo y’Amatora ko yongeye gutorwa kuyobora Gabon.

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Bongo yagize ikibazo cyo guturika imitsi ijyana amaraso mu bwonko ibizwi nka Stroke bituma amugara igice kimwe cy’umubiri.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eleven =

Previous Post

Muri Vietnam hadutse indwara yandura ku muvuduko udasanzwe

Next Post

Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho

Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.