Byari bimaze iminsi binugwanugwa ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un ategerejwe mu Burusiya, guhura na mugenzi we Vladimir Putin, ku masezerano ajyanye n’intwaro, ubu byemejwe ko aba Bakuru b’Ibihugu bagiye guhura.
Amakuru yavugaga ko hari amasezerano mu bijyanye n’ubufasha mu by’intwaro hagati ya Korea ya Ruhuru n’u Burusiya, nk’uko byari bimaze iminsi bicicikana mu binyamakuru byo mu Buyapani no muri Korea y’Epfo.
Aya makuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Kremlin, ko ibi bimaze iminsi bivugwa ari impamo, ko Perezida wa Korea ya Ruguru agiye gusura u Burusiya.
Kuri uyu wa Mbere, Kremlin yatangaje ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un azagirira “uruzinduko rw’akazi” mu Burusiya, gusa ntihatangajwe itariki uyu mukuru wa Korea ya Ruguru azahurira na Putin.
Itangazo rya Perezidansi y’u Burusiya, rivuga ko Kim Jong-un azagenderera u Burusiya “ku butumire bwa Perezida w’u Burusiya.” Kandi ko abakuru b’Ibihugu bombi bazagirana ibiganiro.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buyapani no muri Korea y’Epfo, byari bimaze iminsi bigaruka kuri uru ruzinduko, aho umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Nicolas Rocca uri i Seoul, yavuze ko uru ruzinduko ruri bugufi kuko “gari ya moshi yihariye izatwara Kim Jong-un yamaze kuva mu Burusiya.”
Nanone kandi ubutasi bwa Korea y’Epfo, buvuga ko aba bakuru b’Ibihugu byombi (Putin na Kim Jong-un) bazahurira i Vladivostok, aho Putin azaba yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri.
RADIOTV10