Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye urupfu rw’uwabaye Bugumesitiri wahamijwe Jenoside wapfiriye muri Mali

radiotv10by radiotv10
16/09/2023
in MU RWANDA
1
Hamenyekanye urupfu rw’uwabaye Bugumesitiri wahamijwe Jenoside wapfiriye muri Mali
Share on FacebookShare on Twitter

Gacumbisti Sylvestre wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini ya Rusumo, wari waraburanishirijwe i Arusha muri Tanzania, agahamywa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa burundu, byamenyekanye ko yapfiriye muri Gereza muri Mali.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, aremeza ko Gacumbisti Sylvestre, yaguye muri Gereza yari afungiyemo muri Mali, ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2023, aho yari yaroherejwe kurangiriza igihano cyo gufungwa burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.

Gacumbitsi yazize uburwayi yari amaranye igihe muri Gereza, akaba yaguye mu bitaro yari arwariyemo byo muri Mali yajyanywemo avanywe muri Gereza nyuma yo kuremba.

Hari amakuru avuga ko abo mu muryango we baba hanze biganjemo ababa ku Mugabane w’u Burayi, bari gukusanya amafaranga yo kugira ngo uyu Munyarwanda wabaye Burugumesitiri wa Rusumo, ashyingurwe.

Gacumbisti Sylvestre yahamijwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye by’umwihariko mu yahoze ari Komini Rusumo yanayoboraga, birimo no gusambanya abagore muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri 2004, Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), rwari rwakatiye Gacumbitsi igifungo cy’imyaka 30, arajurira, aza gukatirwa gufungwa burundu muri 2006.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean says:
    2 years ago

    Harya ubwo iyo tariki twayigezeho? Ubwo ayo makuru twakwizera ko afite ubuziranenge?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Kayonza: Abigisha mu marerero bahishuye ikibazo bamaranye amezi atatu

Next Post

Prince Kid wujuje ibyumweru 2 akoze ubukwe yagarutse imbere y’Urukiko

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid wujuje ibyumweru 2 akoze ubukwe yagarutse imbere y’Urukiko

Prince Kid wujuje ibyumweru 2 akoze ubukwe yagarutse imbere y'Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.