Perezida wa Repubulika Paul Kagame, i New York yagiranye ibiganiro n’impuguke z’Akanama Ngishwanama ka Perezida, kagizwe n’inzobere zinyuranye zirimo iz’Abanyarwanda, nka Dr Donald Kaberuka, ndetse n’inararibonye z’abanyamahanga.
Ni ibiganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko ku gicamunsi cy’ejo hashize “I New York, Perezida Kagame yayoboye Ibiganiro by’Akanama Ngishwanama ka Perezida (PAC/ Presidential Advisory Council).”
Perezidansi ya Repubulika ivuga ko aka kanama kagizwe n’Impuguke z’Abanyarwanda n’Abanyamahanga, “zagiriye Inama zijyanye n’ibyakorwa Perezida na Guverinoma. Inama y’uyu munsi yaganiriye ku bisubizo byihariye bikwiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guha imbaraga izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse no ku bibazo biri mu karere no ku Isi.”
Uretse Dr Donald Kaberuka usanzwe ari inzobere mu bukungu wanayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, mu bandi Banyarwanda bari muri iyi nama, ni Dr Uzziel Ndagijimana usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Vincent Biruta usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije.
Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Clare Akamazi, n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu, Francis Gatare.
Mu bandi Banyarwanda bari muri iyi nama, ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Claver Gatete, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana.
Naho mu banyamahanga, iyi nama yarimo inzobere mu by’ubukungu, nka Ben Melkman washinze ikigega Now-shuttered Light Sky Macro fund, na Scott T. Ford uri mu bashinze Ikigo cy’Ishoramari cya Westrock Group, LLC akaba yaranakibereye Umuyobozi Mukuru.
RADIOTV10