Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza muri santere ya Kigeme yo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko mu buryo butunguranye bari gufungirwa inzu z’ubucuruzi bwabo kuko batashyizeho amapavi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko batabitungujwe kuko ari bo babyisabiye.

Izi nzu z’ubucuruzi zisabwa gushyirwa amapavi ku nkengero zazo, ni izegereye umuhanda wa kaburimbo, aho abazicururizamo batangiye gufatirwa ibyemezo.

Aba baturage bagaragaza ko gusukura santere yabo hubakwa amapave batabyanze kuko ari byiza, ariko ko byakabaye bikorwa babanje kubaha igihe cyo kubyitegura dore ko binjiye mu bihe bibasaba gusohora amafaranga menshi.

Umwe ati “Twagiye kubona tubona muri santere yose ku nzu z’ubucuruzi bakwijeho impapuro zanditseho ko dufungiwe ubucuruzi bitewe nuko nta mapave yubatse imbere y’inzu ducururizamo.

Akomeza agira ati “byaradutunguye kuko nta gihe babanje kuduha cyo kubyitegura. Bakabaye babanza bakaduteguza dore ko muri ibi bihe turi gushaka  amafaranga y’abanyeshuri  ndetse no gushaka imbuto yo gutera dore ko ari ibihe by’ubuhinzi

Undi ati “Ntabwo twanze isuku, ariko nibaduhe igihe cyo kubyitegura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Gasaka Furaha Guillaume ravuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gusukura Umurenge w’umugi.

Amara impungenge aba baturage buvuga ko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rishobora kuzababangamira, akavuga ko ntawuzahutazwa.

Ati “Ntabwo navuga ko twabahaye igihe gito, kuko ni bo babyihitiyemo, gusa hari abatarabyumvise neza, tugerageza kubakebura tubibutsa ko bagomba gushaka ibikoresho kugira ngo batangire.”

Uyu muyobozi akomeza avuga  ko uyu Murenge wa Gasaka uri mu mujyi wa Nyamagabe, ari nayo mpamvu hari ibikorwa by’iterambere bitandukanye by’umugi biri gukorerwamo.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + nineteen =

Previous Post

“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda

Next Post

Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi

Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.