• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in AMAHANGA
0
Umwaka utaha ushobora kuzasiga inkuru nziza yerecyeye indwara itinywa na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Leta Zunze Ubumwe za America no muri Afurika y’Epfo, hagiye gutangizwa igeragezwa ry’urundi rukingo rwa Virusi itera SIDA, rizagaragaza icyarivuyemo umwaka utaha wa 2024.

Ibi Bihugu bya Amerika na Afurika y’Epfo bigiye gukorerwamo igeragezwa ry’uru rukingo rwiswe VIR-1388, byanatangiye kwandika abazifashishwa mu kugerageza uru rukingo rwa Virusi itera SIDA.

Amakuru atangazwa n’abakoze uru rukingo, avuga ko byitezwe ko ibisubizo bizava muri iri geragezwa bizatangazwa umwaka utaha wa 2024.

Ikigo cy’ubushakashatsi cya NIH cyakoze uru rukingo, cyavuze ko rwakozwe by’umwihariko kugira ngo rufashe uturemangingo tw’umubiri kugira imbaraga zo guhangana n’agakoko gatera SIDA.

Ibitangazamakuru bivuga ko iri gerageza ry’izi nkingo z’agakoko gatera SIDA ryatewe inkunga na Kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ya Vir Biotechnology, y’umuherwe Bill, ndestse n’ikigo cy’ubushakashatsi NIH cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Si ku nshuro ya mbere ikigo cya NIH cyandikwa mu bitangazamakuru ko kiri gukora urukingo rwa Virusi itera SIDA, kuko no muri 2020 cyari cyatangiye gukora izi nkingo muri Afurika y’Epfo ariko kikaza guhagarika iri gerageza kuko cyasanze inkingo zari zakozwe zidafite ubushobozi buhagije bwo guhagarika Virusi itera SIDA.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − three =

Previous Post

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Next Post

Mali: Havuzwe icyatumye Igisirikare gisubika bitunguranye igikorwa gikomeye

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Mali: Havuzwe icyatumye Igisirikare gisubika bitunguranye igikorwa gikomeye

Mali: Havuzwe icyatumye Igisirikare gisubika bitunguranye igikorwa gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.