- Abaturage bari bakubise buzuye ku Rukiko;
- Kazungu yagejejwe ku Rukiko harenzeho isaha ku yari yagenwe;
- Yinjijwe mu cyumba cy’Urukiko aseka, abaturage bo bakoma akaruru.
Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, hakubise huzuye imbaga y’abaturage, hasomwe icyemezo ku rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo ruregwamo Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu 14, akaba anabyiyemerera, aho Umucamanza yemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Murenge wa Kagarama, ahari haje abaturage benshi baje kucyumva, bahageze mbere y’isaha ya saa cyenda yagombaga gusomerwaho iki cyemezo.
Umunyamakuru wacu wageze ku cyicaro cy’Urukiko saa munani n’igice (14:30′), yasanze abaturage bakubise buzuye, bavuga ko baje kumva icyemezo gifatirwa Kazungu ku ifungwa rye.
Bamwe bagaruka ku byo bumviye mu itangazamakuru ku byaha bikekwa kuri uyu musore, bavuga ko bumvise biremereye, ari na byo byatumye baza kumva icyemezo cya mbere cy’Urukiko kuri we.
Byari biteganyijwe ko iki cyemezo gisomwa ku isaaha ya saa cyenda (15:00′) ariko byakereweho isaha yose, dore ko na Kazungu yagejwe ku cyicaro cy’Urukiko saa kumi z’umugoroba (16:00′), ari mu modoka ya RIB, ifungwa n’inzugi ebyiri, aho yasohowemo yambaye umupira w’ibara rya Orange n’ipantalo ya shokola yari anambaye ubwo yaburanaga, ndetse na kambambiri.
Ubwo yajyanwaga mu cyumba cy’Urukiko afashwe n’abapolisi babiri, umwe iburyo, undi ibumoso, Kazungu yagaragaye agenda amwenyura, mu gihe abaturage bari baje kumva icyemezo cy’Urukiko bo bakubitaha akaruru, basa nk’abafite igishyika, aho bamwe bagiraga bati “Yesu we!!”
Kazungu Denis waburanye yemera ibyaha 10 akurikiranyweho, yagaragaye mu cyumba cy’Urukiko, aho yari yaje kumva icyemezo afatirwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, zirimo ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bakobwa babashije kurokoka imigambi mibisha ya Kazungu, bavuze ko yabanzaga kubatera ubwoba, akabasaba imibare y’ibanga y’aho babitsa amafaranga, akabambura ibyo babaga bafite, ubundi akabica.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu mabazwa ya Kazungu yimereye ko yishe abo bantu 14 ndetse anabyemerera Urukiko ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo.
Urukiko rwavuze ko ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho, ndetse ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza, akaba yanagirira nabi abamutanzeho ubuhamya, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.
Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Kazungu Denis utaravugiye amagambo menshi imbere y’Umucamanza uretse kuvuga ko yemera ibyaha byose akurikiranyweho, yanabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo kuko “Ibyaha nakoze biremereye atari ibyo gukina gutyo gusa nk’umupira washyira mu kibuga” kandi ko atifuza ko byayobya sosiyete Nyarwanda.
Ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo kandi, yabajijwe impamvu yishe abo bantu 14 barimo abakobwa 13, avuga ko ari uko bamwanduje SIDA ku bushake.
Mu gusoma icyemezo, Umucamanza yavuze kandi ko ibi bisobanuro byatanzwe n’Uregwa bidafite ishingiro.
RADIOTV10