Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’abasore babiri bavukana basanze mu nzu bitabye Imana, bikekwa ko bazize kuba bacuzwe umwuka n’imbabura yari iri mu nzu.
Imirambo y’aba basore bava inda imwe, Ishimwe James na Niyomugabo Karim; yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, ahagana saa mbiri, mu Mudugudu wa Kamuvunyi mu Kagari ka Gacaca.
Imibiri yabo yabonetse ubwo abavandimwe babo babonaga batinze kubyuka, bakajya kureba icyo babaye, bakabanza kwica urugi, bagasanga bashizemo umwuka, ari nabwo bitabazaga inzego zirimo RIB, yahise ijyana imirambo ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo hakorwe isuzuma.
Nkusi Medard uyobora Umurenge wa Rubengera, yemeje iby’aya makuru, avuga ko bashobora kuba bazize imbabura yari yaraye mu nzu babagamo.
Yagize ati “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.”
Uyu muyobozi Nkusi Medard, avuga ko nubwo aba basore bazize umwuka w’imbabura, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwabo.
RADIOTV10