Ubwato bwakorewe muri Kenya bwiswe MV Uhuru II, bwitezweho kuzoroshya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Bihugu by’ibituranyi bwo muri Afurika y’Iburasirazuba, bwatashywe ku mugaragaro. Dore iby’ingenzi wamenya kuri ubu bwato.
Ubu bwato bwatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto muri iki cyumweru ku wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Kisumu.
Urugendo rw’ubu bwato rwa mbere mu Kiyaga cya Victoria, ruzaba vuba aha nyuma y’uko habayeho umuhango wo kubufungura ku mugarararo, aho bwari butegerezanyijwe amatsiko n’abakora mu bwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ubu bwato bwahawe izina rya MV Uhuru II, bwakorewe muri Kenya kuva ku itangiriro kugeza bwuzuye, bukaba bwaruzuye butwaye Miliyari 2.4 z’Amashilingi ya Kenya [arenga Milyari 19 Frw].
Kuba ubu bwato bwarakorewe muri Kenya 100%, byatumye habaho kuzigama Miliyari 1,4 z’amashilingi ya Kenya, yari gukoreshwa mu rugendo rwo kubuzana iyo bugurwa hanze.
MV Uhuru II ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 1 800, bwakozwe na Kompanyi ya Kenya Ship Yard, ku bufatanye bw’ibigo n’inzego zitandukanye muri Kenya, zirimo igisirikare cya Kenya, cyakoranye ndetse n’uruganda rw’Abaholandi rwitwa Damen Shipyards.
Ubu bwato buje busanga ubundi burumuna bwabo bwa MV Uhuru I, bwo bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 1 260, na bwo bwakorewe muri Kenya mu 1966 na kompanyi y’Abanya-Scotland.
Tariki 02 Kanama (08) 2022, uwari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasuye icyambu cya Kisumu cyariho gikorerwaho ubu bwato bwa MV Uhuru II kureba uko imirimo iri kugenda, ndetse anashima uko byari bihagaze.
Ubu bwato bwa Metero 100 z’uburebure, bunafite ubushobozi bwo kwikorera litiro miliyoni ebyiri z’ibikomoka kuri peteroli, bunafite ubushobozi bwo kwikorera kontineri 22.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyo gukora ubwato muri Kenya, Brigadier Paul Otieno Owuor, yavuze ko ubu bwato bushobora kugera mu Bihugu by’ibituranyi bya Kenya, nka Uganda na Tanzania mu masaha 10.
Ubu bushobozi burenze ubw’ubwato bwa MV Uhuru I, kuko bwo butwara litiro miliyoni 1,1 z’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse bukaba bwakoreshaga amasaha 17 kugira ngo bugere muri Uganda.
Ni amahirwe yumvikana ko azanoroshya kugeza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, kuko ibisanzwe biza muri iki Gihugu, byabaga biturutse n’ubundi mu Bihugu nka Tanzania na Uganda.
RADIOTV10