Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, bavuga hashize umwaka bahagaritswe kubaka kasho ya Nyarubuye mu buryo bwabatunguye, bakaba barategereje kwishyurwa amafaranga bakoreye bagaheba.
Aba baturage barimo abakoraga nk’abafundi n’abayedi kuri Kasho ya Nyarubuye muri aka Karere ka Kirehe bahagaritswe gukomeza kubaka iyi kasho.
Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuze ko baheruka igice cy’icyenzeni mu macyenzeni abiri muri Mutarama, aho bishyuwe amafaranga y’icyumweru kimwe mu gihe kingana n’ukwezi n’icyumweru bari maze bakora.
Mutabaruka Saidi ati “Twarambuwe guhera mu kwa Cyenda (umwaka ushize wa 2022) kugeza na n’uyu munsi kandi byatugizeho ingaruka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye RADIOTV10 ko iyi kasho yubakwaga mu buryo bwo kuyivugurura iya Nyarubuye kuko aho yabaga yasaga nk’isatiriye Ibiro by’Umurenge.
Rangira uvuga havutse ikibazo cy’amafaranga yabaye macye mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, avuga ko hagiye gusubukurwa iyi mirimo ku buryo n’aba baturage bazasubirizwamo.
Yagize ati “Kubera ko byasabaga ingengo y’imari yisumbuye, nidusubukura imirimo, asigaye na yo tuzayabaha, ubu hari hagisuganywa ku bikoresho uko biri kose muri uku kwezi bari butangire.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10