Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yishimira umubano mwiza uri hagati ya Repubulika yarwo n’u Burusiya, wujuje imyaka 60 ubayeho, ivuga ko muri iyi myaka yose, Ibihugu byombi byakomeje kugira imibanire izira amakemwa.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, buvuga ko none tariki 17 Ukwakira 2023, hizihizwa isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya.
Ubu butumwa bugira buti “Uyu munsi turizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano wa Repubulika y’u Rwanda n’u Burusiya.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “U Rwanda rwishimira umubano mwiza rufitanye n’u Burusiya ushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane bihuriweho.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya, watangijwe ku mugaragaro tariki 17 Ukwakira 1963 nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze umwaka rubonye ubwingenge.
Tariki 30 Kamena 2023, mbere ho umunsi umwe ngo u Rwanda ruhabwe u Bwigenge n’u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviete [zaje guhinduka u Burusiya] zoherereje ubutumwa u Rwanda zigaragaza ko zishimiye kuba rugomba kuba Igihugu kigira ubusugire n’ubwigenge byacyo, ari nab wo rwatangazaga umubano.
Igihugu cy’u Rwanda n’u Burusiya, bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi n’uburezi, aho muri Nyakanga uyu mwaka, Guverinoma z’Ibihugu byombi zasinye amasezerano mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza, mu myigishirize y’ikoranabuhanga rigezweho.
RADIOTV10