Umutwe wa M23 watangaje ko wongeye gufata ibikoresho by’intambara bya FARDC birimo imbunda zikiri nshya zigezweho za ba mudahusha, zifashishwa mu mirwano, ndetse n’utudege tutagira abapilote (Drones).
Ni ibikoresho byafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, byerekanywe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa M23.
Bivugwa ko ibi bikoresho birimo imbunda bigaragara ko zikiri nshya, byafashwe n’uyu mutwe wa M23, ubwo wamururaga abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba zifasha iki gisirikare cya Leta.
Nk’uko bitangazwa na zimwe mu mbuga zikunze gutangaza amakuru ya M23, zirimo Goma 24 News, ibi bikoresho byafashwe na M23 “Ubwo bahungaga Kitchanga, abasirikare ba FARDC, Wazalendo, Abacancuro na FDLR, bataye pistolets zabo, Drones ndetse n’imbunda za ba mudahusha.”
Uru rubuga rukomeza rukomeza ruvuga ko mu gihe cya vuba, “M23 igiye gutangira kurasa bya mudahusha abana b’abasivile ba Wazalendo.”
Amakuru kandi ava muri FARDC, avuga ko iki gisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyemeje ko cyatakaje ibikoresho byinshi bya gisirikare mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023.
Uyu mutwe wa M24 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC) kifatanyije n’imitwe irimo FDLR, wanagaragaje ko wahaye abarwanyi bawo, impuzankano nshya.
M23 kandi imaze iminsi igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byongeye gukaza umurego mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa DRC, aho imitwe irimo FDLR ndetse na Wazalendo, yagiye yigabiza ibice bituwemo n’aba Banyekongo, igashumika inzu zabo.
RADIOTV10