Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Undi mutoza wirukanywe n’ikipe yo Rwanda ahise abivugaho ubutumwa butangaje

radiotv10by radiotv10
24/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Undi mutoza wirukanywe n’ikipe yo Rwanda ahise abivugaho ubutumwa butangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Muhire Hassan wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, nyuma yo kwirukanwa n’iyi kipe, yagaragaje ko icyo azize ari amahirwe macye, kuko iyi kipe yatozaga yagiye itsindwa mu buryo bw’amaherere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko bwatandukanye n’umutoza Hassan Muhire aho iyi kipe yavuze ko batandukanye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uku gutandukana kuje nyuma yuko mu mpera z’icyumweru cyashize iyi kipe yari yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 3-0, ndetse na mbere yaho gato ikaba yari yatakaje umukino yari yakiriyemo Etincelles aho yatsinzwe igitego 1-0.

Kuva yagera muri Sunrise FC, yakinnye imikino irindwi ya shampiyona aho yatsinze ibiri atsindwa itanu:

  1. Police FC 2-0 Sunrise FC
  2. Sunrise 1-0 Etoile
  3. Musanze FC 2-1 Sunrise FC
  4. Sunrise FC 1-0 Bugesera FC
  5. Mukura 1-0 Sunrise
  6. Sunrise 0-1 Etincelles FC
  7. Rayon Sports 3-0 Sunrise FC

Mu butumwa Muhire Hassan yanyujije kuri X, yagaragaje ko imwe muri iyi mikino yatsinzwe, yayitsindwaga mu minota ya nyuma, ku buryo we azize amahirwe macye.

Yagaragaje ko nk’umukino wa Musanze warangiye Sunrise itsinzwe 2-1, igitego cyatumye atsindwa cyabonetse ku munota wa 87′, naho Mukura 1-0, atsindwa ku munota 89′, ndetse Etincelles 0-1, ku munota wa 93′.

Ati “Iyo amahirwe atari ayawe, uba ugomba kubyemera. Ndagaruka mu gihe cya vuba.”

Muhire Hassan abaye umutoza wa kabiri utandukanye n’ikipe ye nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona, aje yiyongera kuri Yamen Zelfan watozaga Rayon Sports wirukanywe nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − three =

Previous Post

Uwari SG wa FERWACY wamaze kugezwa mu Igororero yasobanuririye Urukiko icyarumugaruyemo

Next Post

Amagambo yuzuye imbamutima y’umuhanzi Nyarwanda wahishuye ikibazo amaranye umwaka cyamuhinduye isura

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagambo yuzuye imbamutima y’umuhanzi Nyarwanda wahishuye ikibazo amaranye umwaka cyamuhinduye isura

Amagambo yuzuye imbamutima y’umuhanzi Nyarwanda wahishuye ikibazo amaranye umwaka cyamuhinduye isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.