Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, bazigezaho ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida Paul Kagame.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, ubwo aba bayobozi baturutse mu Rwanda bari kumwe n’ukuriye dipolomasi y’u Rwanda mu Repubulika ya Centrafrique, Olivier Kayumba basuraga izi nzego z’umutekano zirimo iziri muri iki Gihugu mu butumwa ku bw’imikoranire yacyo n’u Rwanda ndetse n’iziriyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ziri i Bangui.
Ubuyobozi bwa RDF dukesha aya makuru, buvuga ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uburyo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari kwitwara mu butumwa n’impumeko yabo, ndetse no kubagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, wabashimiye akazi bakora.
Dr Vincent Biruta na Maj Gen Joseph Nzabamwita kandi banaboneyeho guhura n’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique ushinzwe igenamigambi, Brig Gen Arcadius BETIBANGUI.
Aba bayobozi b’u Rwanda bahuriye n’uyu muyobozi mu Ngabo za Centrafrique mu Kigo cya Gisirikare cya Kassai i Bangui, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mikoranire mu by’imyitozo ya gisirikare iri hagati ya RDF n’ingabo za Centrafrique.
RADIOTV10