Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Yafatanywe amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu yabonye binyuranyije n’amategeko arimo ayo yari atwaye mu ijerekani
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, atwaye ibilo 47 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko butatu akekwaho gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo kumusanga mu modoka itwara abagenzi.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu wa Ryabidadi mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi, ku manywa y’ihangu saa saba zo ku ya 27 Ukwakira mu cyumweru twaraye dusoje.

Ni amabuye yo mu bwoko bwa Colta, Aluminium na Gasegereti, yose yabonye mu bucukuzi yakoraga binyuranyije n’amategeko nk’uko bitangazwa na Polisi.

Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru, ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugabo asanzwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mugabo yari atwaye aya mabuye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Abapolisi bari bari mu kazi mu Kagari ka Nyagisozi baje guhagarika iyo modoka, mu gusaka abagenzi bamugezeho bamufatana amabuye y’agaciro atandukanye yose hamwe apima ibilo 47 n’inusu.”

Muri aya mabuye, harimo ibilo 17 bya Colta, 27 by’ubutare bwa Aluminium, n’ibilo bitatu n’inusu bya gasegereti, yose yari mu gikapu, ariko yayashyize mu dufuka dutandukanye ndetse n’andi yari yashyize mu ijerekani.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubwo uyu mugabo yamagara gufatwa, yiyemereye ko amaze igihe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atabifitite ibyangombwa, ndetse ko ubwo yafatwaga yerecyezaga mu Karere ka Kicukiro kugurishirizayo ayo mabuye.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyagisozi ndetse n’amabuye y’agaciro yafatanywe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + sixteen =

Previous Post

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Next Post

Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw'ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.