Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital byo muri Tanzania, byatangiye gutanga serivisi zifasha abiganjemo igitsinagore kugira imiterere bifuza, zo kubaga bimwe mu bice, no kubyongera cyane cyane ibibuno, none abifuza iyi serivisi bakomeje kuba benshi.

Iyi serivisi yatangijwe n’ibi bitaro biherere i Dar es Salaam muri iki cyumweru nk’uko tubikesha umuyoboro wa Ayo TV, waganiriye n’umuyobozi w’ishami ryo kubaga muri ibi bitaro witwa Dr. Eric Muhumba.

Izindi Nkuru

Uyu Mudogiteri yavuze ko izi serivisi zo kugabanya no kongera ibice by’umubiri zizakorwa n’inzobere za MNH Mloganzila zifatanyije n’abandi baganga b’inzobere bazaturuka mu Buhindi zirimo Dr. MOhit Bhandari hamwe na Med INCREDI.

Bavuze ko inzira bakoresha mu kongerera ikibuno ababishaka, bakura ibinure ku gice cyo ku nda bakabyongera ku kibuno ku buryo iyo babishyize ku kibuno gihita gitera neza kikaguka.

Aba baganga bavuga ko nta ngaruka ziba ku muntu wakorewe ibi bikorwa kuko ibinure bikoreshwa mu kongera imiterere y’ababyifuza biba byavuye ku mubiri wa nyirabyo.

Bakomeza bavuga ko ibitaro bya Muhimbili Hospital bidakunda ko abaza kwivuza bitotomba kubera serivisi mbi, akaba ari yo mpamvu bitaye kuri iyi serivisi kugira ngo izagende neza.

Abaganga bavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, ubwitabire ari bwinshi ndetse n’abahamagara kuri telefone bifuza iyi serivisi batagira ingano.

Ikiguzi cyo gukorerwa iyi serivisi, kiri hagati ya miliyoni 12 na 18 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 6 Frw na Miliyoni 9 Frw.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru