Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

radiotv10by radiotv10
31/10/2023
in MU RWANDA
0
Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko ari umujura, yarasiwe mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, ubwo yageragezaga kwiba imifuka ya kawunga yari mu modoka yari iyitwaye iri kugenda, ahita ahasiga ubuzima. Arashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere harasiwe undi wakekwagaho ubujura bw’insinga.

Iraswa ry’uyu mugabo ukekwaho ubujura warasiwe mu Mudugudu wa Kanyungura mu Kagari ka Kanyinya mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira, ryabaye ubwo we na bagenzi be bapakururaga imifuka imifuka ibiri mu modoka yari iyitwaye iyivanye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi.

Abaturiye uyu muhanda wa Muhanga Karongi n’abakunze kuwukoresha, bavuga ko wangiritse bikabije ku buryo imodoka iwugezemo igenda buhoro, ari na byo byatumye aba bakekwaho kuba ari abajura buriraga iyi modoka kuko yagendaga gahoro.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko muri uyu muhanda, hakunze kugaragara urugomo n’ubujura, by’abitwaza iyangirika ryawo bakiba imodoka ziwunyuramo kuko ziba zigenda buhoro.

Yagize ati “Bitwaza umuhanda utameze neza, ishyamba rihari ndetse n’umwijima uhari bakurira imodoka bakamanura ibicuruzwa.”

Uyu muyobozi avuga ko muri aka gace kabereyemo buriya bujura bwavuyemo iraswa ry’umwe mu babukekwaho, haherutse no gutegerwa abantu bane batezwe mu bihe binyuranye byegeranye, barimo n’uwo bahamburiye mudasobwa.

Uyu muyobozi yizeza ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’umutekano, bagiye gukaza amarondo muri aka gace kugira ngo uru rugomo n’ubujura bihakorerwa bihagarare.

Uyu mugabo yarashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere ka Muhanga harasiwe undi mu Murenge wa Mushishiro tariki 30 Nzeri 2023, we wakekwagaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Uyu mugabo yarashwe ahita ahasiga ubuzima
Aba bajura bari bafite n’icyuma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eight =

Previous Post

Kizigenza wa ruhago Lionel Messi yongeye kwandika amateka

Next Post

Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Related Posts

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

Are weddings still based on love or financial show-off?
IMIBEREHO MYIZA

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Are weddings still based on love or financial show-off?

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.