Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu binubira abayobozi babahoza ku nkeke kubera kuvugana n’itangazamakuru, nyamara Itegeko Nshinga riha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga amakuru.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yigeze kumara igihe kinini avugira mu matamatama ku kibazo cya mugenzi wabo wimuwe ku musozi wa Rubavu ariko kugeza ubu akaba agisembera nyuma y’uko isambu ye itejwe cyamunara mu buryo avuga ko atazi.

Uyu muturage avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kuvugana na RADIOTV10, byaje kumugiraho ingaruka ku buryo byageze aho akumva ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru.

Ati “Hano muri uyu Mudugudu twirinda kuvuga, n’amezi abiri, atatu agomba gushira ntararyama ngo nsinzire neza ndi kuvuga ngo n’ubundi baraza kunshaka.”

Ni mu gihe Umukuru w’uyu Mudugudu wa Bushengo, Uwimana Colette abitera utwatsi, ariko mu bisobanuro bye humvikanamo ko uwemerewe gutanga ibitekerezo ari uvuga ibimunezeza gusa.

Ati “Ibyo nta kuri kurimo usibye ba bandi bitwikira akumva ko ashobora kuvuga ibidakwiye, bya bindi bijyanye no gusebya ako gace atuyemo cyangwa se agasebya ubuyobozi.”

Undi muturage, avuga ko umuntu wese uvuganye n’itangazamakuru, agaragaza ibibabangamiye, abura amahoro, kuko abayobozi mu nzego z’ibanze, babareba nabi.

Ati “Umukuru w’Isibo yaraje ashaka kumfata ngo ankubite ngo namwandaritse kuri televiziyo, ngo ubwo ashatse yanshyiraho dosiye ngo nanjye nkajya kurya impungure, naratashye abaturanyi barambwira ngo wagize amahirwe wagenda ngo baba bagukubitiye hano bitewe ngo n’amakuru watanze ejo, nyuma mpura na mudugudu ati ‘mada’, ngo ‘uzicuza impamvu wagiye kuvugira ku itangazamakuru’.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu mfite ubwoba sindi kuryama ngo nsinzire ndikwishinganisha.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko nta muturage ukwiye kuzira kuba yatanze amakuru, yaba ari ashima ibimeze neza cyangwa anenga ibitagenda.

Ati “Iyo umuturage atanze amakuru y’ibitagenda ni uburenganzira bwe ndetse ni n’inshingano ye, umuyobozi rero wamuhohotera kubera ko yatanze amakuru, sinzi niba ndibumwite n’umuyobozi uwo nta muyobozi urimo.”
Guverineri Dushimimana Lambert akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaweho ayo makosa, bagiye babibazwa ndetse bamwe bagakurwa mu nshingano.

Ati “Iyo dusuye abaturage barabitubwira, iyo tuganira mu nteko barabitubwira, akenshi abo bayobozi tubasaba kwisubiraho, iyo batisubiyeho rero nta n’undi muti ubwo inshingano ziba zabananiye.”

Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 38 harimo ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

INKURU MU MASHUSHO

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi kutareba nabi abatanze amakuru y’ibitagenda

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. J d says:
    2 years ago

    Umuntu wese ukora arakosa ibyo birasanzwe sinumva rero ko igihe cyose yakumva ko bahoro bamuvugaho ibyiza gusa Kandi buriya no kuvuga ibatagenda birafasha kuko umenya aho wongera imbaraga

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 19 =

Previous Post

Umugabo uregwa kwica umugore we n’umwana we biturutse ku 1.000Frw yajyanywe mu ruhame

Next Post

Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.