Abaturage b’abasivili babarirwa muri 20, bishwe n’ibisasu byarashwe n’ibimodoka by’intambara mu isoko riherereye mu murwa mukuru wa Soudan, Khartoum.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, byatangaje ko iki ari cyo gikorwa cy’intambara kiguyemo igihiriri cy’abasivili bangana gutyo, kuva muri Mata uyu mwaka aho imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Soudan ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan n’itsinda ry’abasirikare b’abakomando bazwi nka Rapid Support Forces, riyobowe na Mohamed Hamdan Daglo.
Nubwo imirwano yari imaze iminsi ibera mu gice cy’Umurwa Mukuru Khartoum n’igice cy’uburengerazuba bwa Darfour, ariko ubu yanamaze gufata n’igice cy’amajyepfo ya Khartoum, ibinashimangirwa n’umubare w’aba baturage baraye bahitanywe n’iyi mirwano.
Imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi iratabariza abaturage b’abasivili bakomeje guhitanwa n’iyi ntambara yo muri Soudan.
Kuva iyi mirwano yatangira harabarwa abaturage b’abasivili basaga 10 000 bamaze kuyigwamo.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko iyi mibare ishobora kuba ari micye bitewe n’uko hari abaturage bakomereka abandi bakicwa nyamara ntibagezwe mu bitaro no mu maruhukiro.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10