Abantu bataramenyeka bitwaje intwaro, bagabye igitero mu giturage cyo mu gice gituwe n’abavura ururimi rw’Icyongereza muri Cameroon, cyahitanye abaturage barenga 20 biganjemo abagore n’abana.
Kugeza ubu nta mutwe uwo ariwo wose wari wigamba iki gitero cyanakomerekeyemo abantu barindwi (7).
Guverinoma ya Cameroon yavuze ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryacyeye mu giturage cya Egbekaw mu burengerazuba bw’Igihugu, ahamaze imyaka irindwi habera imirwano ishyamiranyije abavuga ururimi rw’Igifaransa n’abavuga ururimi rw’Icyongereza.
Ubu bushyamirane bwanatumye ingabo za Leta zerecyezayo ariko ntibyazihira kuko zahise zihakubitanira n’imitwe yitwaje intwaro, na n’uyu munsi bakaba birirwa bahigana bukware.
Abaturage barenga 6 000 bamaze guhitanwa n’aya makimbirane, mu gihe abasaga miliyoni imwe bakuwe mu byabo n’imirwano itahasiba.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuryango Amnestey Internationale watabarije abaturage bo muri kariya karere ko barimo bicwa, bagatotezwa abagore n’abana bagasambanywa ku gahato n’inyeshyamba zitwaje intwaro, ingabo za Leta n’abarwanyi bashingiye ku moko.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10