U Rwanda rwibukije Congo ibyo yagakwiye kuvuga mu mwanya wo guhoro irushinja ibinyoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iturufu ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo guhora ishinja u Rwanda ibinyoma aho igeze hose, imaze kuba nk’ivanjiri, ariko ko mu mwanya wo kuzamura ibi binyoma, iki gihugu cyari gikwiye kugaragaza ibibazo bikomeye bikirimo bishingiye ku miyoborere.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) yaberey i Yaoundé muri Cameroon.

Izindi Nkuru

Agace k’ijwi ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, Minisitiri Biruta asubiza uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufite ukuboko mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iri jwi, Dr Biruta avuga ko ibirego by’ibihimbano byakunze gucurwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo “bimaze kuba akamenyero mu nama zose mpuzamahanga, ko Guverinoma ya DRC yiyemeje kwegeka ku Rwanda ugutsindwa kw’imiyoborere y’intege nke iranga iki Gihugu cyiyemeje kwegeka ku bandi ibibazo byacyo.”

Dr Biruta akomeza avuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahisemo guhora ifata “u Rwanda nk’umuzi w’ibibazo rugashinjwa ibintu byose bitagenda neza, ariko yibagiwe kubabwira ko hari imitwe yitwaje intwaro irenga magana abiri iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo n’iyakoze Jenoside nka FDLR.”

Dr Biruta kandi yavuze ko muri Congo hari ikibazo cy’imiyoborere yananiwe guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorerwa abo mu bwoko bumwe bw’abanyekongo bo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu, bakorerwa Jenoside igamije kubarimbura.

Ati “Ibyo byose yibagiwe kubibabwira. Yanagarutse ku kibazo cy’abakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu [muri Congo] ariko yibagirwa kubabwira ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi mirongo icyenda ndetse na Uganda ikaba ifite undi mubare munini.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanavuze ko uwari uhagarariye Congo muri iyi nama, yirengagije kuvuga ko igisirikare cy’iki Gihugu cyihuje n’imitwe irimo FDLR ndetse n’indi yitwaje intwaro ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, bagamije gushoza intambara ku ruhande rwumwe rw’Abanyekongo.

Ati “Na mbere yo kubura umutwe kwa M23, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yashyizeho ibyiswe Etat de Siege mu Ntara ya Kivu ya Ruguru no muri Ituri, kuva muri 2021. Ni ukuvuga ko icyo kibazo cyahozeho na mbere y’igaruka ry’uwo mutwe [M23].”

Dr Biruta yavuze ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari iby’imbere mu Gihugu, kandi ko ari ibibazo bishingiye kuri Politiki, ndetse n’ibisubizo bikwiye gushakirwa mu nzira za Politiki, ariko ko bikwiye kugirwamo uruhare na Guverinoma ya Congo, ikemera imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere.

Ati “Ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ikibazo cy’imiyoborere, ni ikibazo gishingiye kuri politiki, gikeneye umuti wa politiki, rero guhora bashinja u Rwanda ibitagenda byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo ntibizatanga umuti w’iki kibazo.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro nUmunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony John Blinken, byagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, aho Umukuru w’u Rwanda yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yagiye ifatwa n’akarere.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru