Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwibukije Congo ibyo yagakwiye kuvuga mu mwanya wo guhoro irushinja ibinyoma

radiotv10by radiotv10
07/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwibukije Congo ibyo yagakwiye kuvuga mu mwanya wo guhoro irushinja ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iturufu ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo guhora ishinja u Rwanda ibinyoma aho igeze hose, imaze kuba nk’ivanjiri, ariko ko mu mwanya wo kuzamura ibi binyoma, iki gihugu cyari gikwiye kugaragaza ibibazo bikomeye bikirimo bishingiye ku miyoborere.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) yaberey i Yaoundé muri Cameroon.

Agace k’ijwi ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, Minisitiri Biruta asubiza uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufite ukuboko mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iri jwi, Dr Biruta avuga ko ibirego by’ibihimbano byakunze gucurwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo “bimaze kuba akamenyero mu nama zose mpuzamahanga, ko Guverinoma ya DRC yiyemeje kwegeka ku Rwanda ugutsindwa kw’imiyoborere y’intege nke iranga iki Gihugu cyiyemeje kwegeka ku bandi ibibazo byacyo.”

Dr Biruta akomeza avuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahisemo guhora ifata “u Rwanda nk’umuzi w’ibibazo rugashinjwa ibintu byose bitagenda neza, ariko yibagiwe kubabwira ko hari imitwe yitwaje intwaro irenga magana abiri iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo n’iyakoze Jenoside nka FDLR.”

Dr Biruta kandi yavuze ko muri Congo hari ikibazo cy’imiyoborere yananiwe guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorerwa abo mu bwoko bumwe bw’abanyekongo bo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu, bakorerwa Jenoside igamije kubarimbura.

Ati “Ibyo byose yibagiwe kubibabwira. Yanagarutse ku kibazo cy’abakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu [muri Congo] ariko yibagirwa kubabwira ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi mirongo icyenda ndetse na Uganda ikaba ifite undi mubare munini.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanavuze ko uwari uhagarariye Congo muri iyi nama, yirengagije kuvuga ko igisirikare cy’iki Gihugu cyihuje n’imitwe irimo FDLR ndetse n’indi yitwaje intwaro ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, bagamije gushoza intambara ku ruhande rwumwe rw’Abanyekongo.

Ati “Na mbere yo kubura umutwe kwa M23, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yashyizeho ibyiswe Etat de Siege mu Ntara ya Kivu ya Ruguru no muri Ituri, kuva muri 2021. Ni ukuvuga ko icyo kibazo cyahozeho na mbere y’igaruka ry’uwo mutwe [M23].”

Dr Biruta yavuze ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari iby’imbere mu Gihugu, kandi ko ari ibibazo bishingiye kuri Politiki, ndetse n’ibisubizo bikwiye gushakirwa mu nzira za Politiki, ariko ko bikwiye kugirwamo uruhare na Guverinoma ya Congo, ikemera imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere.

Ati “Ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ikibazo cy’imiyoborere, ni ikibazo gishingiye kuri politiki, gikeneye umuti wa politiki, rero guhora bashinja u Rwanda ibitagenda byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo ntibizatanga umuti w’iki kibazo.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro nUmunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony John Blinken, byagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, aho Umukuru w’u Rwanda yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yagiye ifatwa n’akarere.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 12 =

Previous Post

Cameroon: Amayobera ku bagabye igitero cyahitanye abiganjemo abana

Next Post

Kigali: Menya ikizakorerwa kuri Hegitari 500 zigiye kwimurwaho abaturage

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Menya ikizakorerwa kuri Hegitari 500 zigiye kwimurwaho abaturage

Kigali: Menya ikizakorerwa kuri Hegitari 500 zigiye kwimurwaho abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.