Ubuyobozi bw’ikigo cyo gutanga amaraso kirasaba abatanga amaraso kutabikora rimwe gusa kuko impamvu ituma atangwa zitavuyeho, ni ubutumwa bwatanzwe ubwo umuryango udaharanira inyungu “We Love You” bakoraga igikorwa cyo gutanga amaraso.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ritangaza ko muri miliyoni 118.5 z’abatanga amaraso ku isi , 40% bakomoka mu bihugu bikize bangana na 16% ry’abatuye isi.
Ibi nibyo urubyiruko rwo mumuryango mpuzamahanga we love you baheraho bavuga ko bafashe iyambere bakajya gutanga amaraso kugirango batabare abayakeneye kuko kuribo babifata nko gutanga ubuzima.
Umwe yagize ati “Njyewe naje gutanga amaraso kuko nizerako iyo nyatanze mba ntabaye ubuzima bwa benshi abo ntazi nabo nzi. Rwose ni igikorwa cy’urukundo dukwiye kwitabira “
Undi ati “Gutanga amaraso ni igikorwa kinshimisha kuko mba ntabaye ubuzima wenda bw’uwari ugiye gupfa urumva ko mba nkoze igikorwa cyo gutabara, njyewe nyatanaga nishimye kandi kenshi kugirango ntabare”
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga we love you Mugabe Elve avuga ko umuryango wabo wibanda kubikorwa by’urukundo bigamije gutabara isi ati “Iyi ni inshuro ya maganane na mirongo ine na rimwe umuryango wacu utanag amaraso kandi ni igikorwa cyakorewe mubihugu bitandukanye ,ni ugutanga ubuzima ni ugutanga urukundo kuko bifasha abari bagiye kubura ubuzima ;bitewe no kubura amaraso”
Ubusabe bw’ibitaro bisaba amaraso muri 2014, byari ku kigero cya 47% bivuze ko niba ibitaro bisabye amashashi y’amaraso 100,ubushobozi bwari buhari bwari ubwo guha ibyo bitaro amashashi 47. kwegera abatanga amaraso byazamuye ibipimo bituma icyo kigero kigera kuri 94% mu mwaka wa 2020. Kuri ubu urugero rwo gutanga amaraso ruri hagati ya 95,5% na 96%. Umwaka ushize habonetse amashashi ibihumbi 68.
Ikigo gishinzwe gutanga amaraso kivuga ko mu maraso yose atangwa, 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n’ibibazo aba afite birimo uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, syphillis cyangwa Virus itera SIDA.
Muri iki gihe abantu bahabwa urukingo rwa Covid19, iki kigo kivuga ko nyuma y’amasaha 48, uwahawe urukingo rwa COVID-19 aba yemerewe kuba yatanga amaraso.
Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10