Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya bikorwa na RDF muri Centrafrique na Mozambique n’ibimaze kugerwaho

radiotv10by radiotv10
28/11/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Iby’ingenzi wamenya bikorwa na RDF muri Centrafrique na Mozambique n’ibimaze kugerwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF), bwasobanuye ibimaze gukorwa n’abasirikare bazo bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique aho batsinze umwanzi mu kwezi kumwe, ubu amahoro akaba yarabonetse mu Bihugu byombi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, asobanura ko nko muri Repubulika ya Centrafrique, batangiye ari abasirikare 850, bagiye biyongera, ubu bakaba barenga 2 000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Akazi twaje gukora ni ako kurinda umutekano w’abaturage, n’ubuobozi, hari ukurinda Perezida n’urugo rwe ahitwa Damara, n’abayobozi bacye, n’ikibuga cy’indege.”

Brig Gen Ronald Rwivanga akomeza avuga ko RDF yohereje abandi basirikare muri iki Gihugu muri 2020 ubwo inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé wigeze kukiyobora zashakaga gufata ubutegetsi, ari na bwo ubutegetsi buriho bwasabaga ubufasha u Rwanda.

Ati “Perezida w’aha [wa Centrafrique] ahita asaba Perezida wacu [Paul Kagame] guhagarika icyo gitero cya Bozizé. Twarabikoze, tuzana bilateral force [ingabo zije ku masezerano y’Ibihugu bibiri]. Bimwe mu byo twagiye gukora ni ukubafasha mu gihe bahuye n’ibibazo, Perezida wacu yatanze ubwo bufasha bwo kohereza force y’abantu barenga igihumbi, duhagarika abo bagize ba nabi ba Bozizé.”

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki Gihugu zakomeje kurinda umutekano wacyo n’uw’abaturage, ubu zikaba zaraniyemeje guha imyitozo igisirikare cyacyo.

Ati “Mwabonye ko hari force twahaye imyitozo y’abantu 512 [basoje imyitozo mu cyumweru gishize], tuzakomeza guha imyitozo kugeza igihe ubwo bushobozi buzagerwaho.”

Brig Gen Rwivanga akomeza avuga ko nubwo ibyajyanye ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique byagezweho, ariko “zahawe indi nshingano kandi ikomeye yo kubaka ubushobozi.” Ari na byo batangiye byo guha imyitozo abasirikare, ku buryo igihe ingabo za RDF zizava muri iki Gihugu, izaho ziza zifite ubushobozi bwo gukora ibyo RDF yakoraga.

Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zicunga umutekano byihariye

Muri Mozambique umwanzi bamunesheje mu kwezi kumwe

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga akomeza avuga ko ingabo zagiye muri Mozambique, zo zagiye ku busabe bw’ubuyobozi bw’iki Gihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano byaterwaga n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka Ansar Ahlu Sunna Wa-Jama wari warazengereje Intara ya Cabo Delgado.

Ati “Twashoboye gutsinda izo nyeshyamba mu kwezi kumwe, tumaze kugerayo ubu hari amahoro n’ituze.”

Avuga ko nubwo muri Mozambique amahoro yagarutse, ariko Ingabo z’u Rwanda nk’uko biri mu mikrere yazo, zakomeje kubaka ubushobozi bw’abaturage kugira ngo binabarinde ibibazo birimo ubukene bituma hanavuka imitwe nk’iyo.

Ati “Muri filozofi yacu dutekereza ko iyo dufashije abaturage mu mibereho isanzwe, tuba tugeze ku mutekano urambye, ari na yo mpamvu ahantu hose tugeze tugerageza gufasha abaturage mu buryo butandukanye, hari kubaka amashuri, ibigo by’ubuzima, imihanda, gukora umuganda, kubaha amazi,…”

Gen Rwivanga avuga ko no mu itegeko rya RDF habamo izi nshingano zo kuzamura imibereho y’abaturage, kandi ko isanzwe ibikora mu Rwanda, itanabura kubikora ahandi haba hagiye abasirikare bayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 3 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere yavuze icyamunyuze mu kiganiro yagiranye na Perezida Museveni

Next Post

Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe

Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.