Iby’ingenzi wamenya bikorwa na RDF muri Centrafrique na Mozambique n’ibimaze kugerwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF), bwasobanuye ibimaze gukorwa n’abasirikare bazo bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique aho batsinze umwanzi mu kwezi kumwe, ubu amahoro akaba yarabonetse mu Bihugu byombi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, asobanura ko nko muri Repubulika ya Centrafrique, batangiye ari abasirikare 850, bagiye biyongera, ubu bakaba barenga 2 000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Izindi Nkuru

Ati “Akazi twaje gukora ni ako kurinda umutekano w’abaturage, n’ubuobozi, hari ukurinda Perezida n’urugo rwe ahitwa Damara, n’abayobozi bacye, n’ikibuga cy’indege.”

Brig Gen Ronald Rwivanga akomeza avuga ko RDF yohereje abandi basirikare muri iki Gihugu muri 2020 ubwo inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé wigeze kukiyobora zashakaga gufata ubutegetsi, ari na bwo ubutegetsi buriho bwasabaga ubufasha u Rwanda.

Ati “Perezida w’aha [wa Centrafrique] ahita asaba Perezida wacu [Paul Kagame] guhagarika icyo gitero cya Bozizé. Twarabikoze, tuzana bilateral force [ingabo zije ku masezerano y’Ibihugu bibiri]. Bimwe mu byo twagiye gukora ni ukubafasha mu gihe bahuye n’ibibazo, Perezida wacu yatanze ubwo bufasha bwo kohereza force y’abantu barenga igihumbi, duhagarika abo bagize ba nabi ba Bozizé.”

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki Gihugu zakomeje kurinda umutekano wacyo n’uw’abaturage, ubu zikaba zaraniyemeje guha imyitozo igisirikare cyacyo.

Ati “Mwabonye ko hari force twahaye imyitozo y’abantu 512 [basoje imyitozo mu cyumweru gishize], tuzakomeza guha imyitozo kugeza igihe ubwo bushobozi buzagerwaho.”

Brig Gen Rwivanga akomeza avuga ko nubwo ibyajyanye ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique byagezweho, ariko “zahawe indi nshingano kandi ikomeye yo kubaka ubushobozi.” Ari na byo batangiye byo guha imyitozo abasirikare, ku buryo igihe ingabo za RDF zizava muri iki Gihugu, izaho ziza zifite ubushobozi bwo gukora ibyo RDF yakoraga.

Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zicunga umutekano byihariye

Muri Mozambique umwanzi bamunesheje mu kwezi kumwe

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga akomeza avuga ko ingabo zagiye muri Mozambique, zo zagiye ku busabe bw’ubuyobozi bw’iki Gihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano byaterwaga n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka Ansar Ahlu Sunna Wa-Jama wari warazengereje Intara ya Cabo Delgado.

Ati “Twashoboye gutsinda izo nyeshyamba mu kwezi kumwe, tumaze kugerayo ubu hari amahoro n’ituze.”

Avuga ko nubwo muri Mozambique amahoro yagarutse, ariko Ingabo z’u Rwanda nk’uko biri mu mikrere yazo, zakomeje kubaka ubushobozi bw’abaturage kugira ngo binabarinde ibibazo birimo ubukene bituma hanavuka imitwe nk’iyo.

Ati “Muri filozofi yacu dutekereza ko iyo dufashije abaturage mu mibereho isanzwe, tuba tugeze ku mutekano urambye, ari na yo mpamvu ahantu hose tugeze tugerageza gufasha abaturage mu buryo butandukanye, hari kubaka amashuri, ibigo by’ubuzima, imihanda, gukora umuganda, kubaha amazi,…”

Gen Rwivanga avuga ko no mu itegeko rya RDF habamo izi nshingano zo kuzamura imibereho y’abaturage, kandi ko isanzwe ibikora mu Rwanda, itanabura kubikora ahandi haba hagiye abasirikare bayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru