Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, ikomeje gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, birimo icyo bakoze cyo kubatwikira urusengero.

Iyi mitwe iri no gufatanya n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) mu mirwano igihanganishije na M23, ni kenshi yakomeje guhungabanya uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Izindi Nkuru

Iyi mitwe yagiye yica benshi muri aba Banyekongo, abandi ikabasahura ibyabo, ikanabamenesha bakava mu byabo, kuko yabaga yabatwikiye inzu.

Nk’uko bitangazwa n’Umuryango wa Maisha RDC wamagana ibikorwa by’urwangano n’irondabwoko mu karere k’Ibiyaga Bigari, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, iyi mitwe yongeye gukora ibikorwa nk’ibi mu gace ka Shangi muri Teritwari ya Masisi.

Mu butumwa bwatanzwe n’uyu muryango, wagize uti “Urusengero rukunze gusengerwamo n’abiganjemo Abanyekongo b’Abatutsi muri Shangi ya Masisi, rwasenywe, runatwikwa n’abarimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe, bafatanyije na FARDC n’abacancuro.”

Uyu muryango utangaza kandi ko n’inzu z’abaturage b’Abatutsi bo mu gace kegereye uru rusengero, zatwitswe n’iyi mitwe.

Mu butumwa bw’uyu muryango, ukomeza ugira uti “Ibi bikorwa kandi binaherekezwa n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, amatungo yabo kandi bakanava mu byabo.”

Ibi bikorwa bikomeje gukorwa ku bufatanye bwa FDRL na FARDC, mu gihe mu minsi micye ishize, iki gisirikare cya Leta giherutse gutangaza ko giciye ukubiri n’uyu mutwe w’iterabwoba urwanya u Rwanda, kikanavuga ko umusirikare uzafatwa akorana na wo azabihanirwa by’intangarugero.

Nubwo guhungabanya umutekano wa bamwe mu Banyekongo bikomeje, ubutegetsi bwa DRC buherutse gutangaza ko ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, zigomba gutaha mu ntangiro z’ukwezi gutaha. Ibintu bitanyuze uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Murashi isaie says:

    FDRL kuba ikora ibyo ntibitangaje ahubwo itabikoze niho byatangaza kuko kugira nabi niwo murongo yonse mu mashereka y’abayibyaye aribo MRND, CDR, MDR-Parmehutu,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru