Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe

radiotv10by radiotv10
28/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Congo: Abarimo FDLR bakoze igikorwa cyubahuka Imana kinagaragaza ko Abatutsi bugarijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, ikomeje gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, birimo icyo bakoze cyo kubatwikira urusengero.

Iyi mitwe iri no gufatanya n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) mu mirwano igihanganishije na M23, ni kenshi yakomeje guhungabanya uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Iyi mitwe yagiye yica benshi muri aba Banyekongo, abandi ikabasahura ibyabo, ikanabamenesha bakava mu byabo, kuko yabaga yabatwikiye inzu.

Nk’uko bitangazwa n’Umuryango wa Maisha RDC wamagana ibikorwa by’urwangano n’irondabwoko mu karere k’Ibiyaga Bigari, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, iyi mitwe yongeye gukora ibikorwa nk’ibi mu gace ka Shangi muri Teritwari ya Masisi.

Mu butumwa bwatanzwe n’uyu muryango, wagize uti “Urusengero rukunze gusengerwamo n’abiganjemo Abanyekongo b’Abatutsi muri Shangi ya Masisi, rwasenywe, runatwikwa n’abarimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe, bafatanyije na FARDC n’abacancuro.”

Uyu muryango utangaza kandi ko n’inzu z’abaturage b’Abatutsi bo mu gace kegereye uru rusengero, zatwitswe n’iyi mitwe.

Mu butumwa bw’uyu muryango, ukomeza ugira uti “Ibi bikorwa kandi binaherekezwa n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, amatungo yabo kandi bakanava mu byabo.”

Ibi bikorwa bikomeje gukorwa ku bufatanye bwa FDRL na FARDC, mu gihe mu minsi micye ishize, iki gisirikare cya Leta giherutse gutangaza ko giciye ukubiri n’uyu mutwe w’iterabwoba urwanya u Rwanda, kikanavuga ko umusirikare uzafatwa akorana na wo azabihanirwa by’intangarugero.

Nubwo guhungabanya umutekano wa bamwe mu Banyekongo bikomeje, ubutegetsi bwa DRC buherutse gutangaza ko ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, zigomba gutaha mu ntangiro z’ukwezi gutaha. Ibintu bitanyuze uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Murashi isaie says:
    2 years ago

    FDRL kuba ikora ibyo ntibitangaje ahubwo itabikoze niho byatangaza kuko kugira nabi niwo murongo yonse mu mashereka y’abayibyaye aribo MRND, CDR, MDR-Parmehutu,

    Reply

Leave a Reply to Murashi isaie Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 4 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya bikorwa na RDF muri Centrafrique na Mozambique n’ibimaze kugerwaho

Next Post

S.Africa: Urujijo ku cyateye akaga k’impanuka idasanzwe yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu

Related Posts

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

by radiotv10
29/11/2025
0

Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan ukuriye ingabo z'Igihugu cya Sudan, yatakambiye Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za...

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

by radiotv10
29/11/2025
0

Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko agiye guhagarika gahunda yo kwakira abaturage bava mu Bihugu bikennye...

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
29/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

01/12/2025
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

01/12/2025
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

01/12/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

01/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Urujijo ku cyateye akaga k’impanuka idasanzwe yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu

S.Africa: Urujijo ku cyateye akaga k’impanuka idasanzwe yabereye muri metero 200 z'ubujyakuzimu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.