• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Museveni yoherereje Tshisekedi intumwa imushyiriye ubutumwa

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Museveni yoherereje Tshisekedi intumwa imushyiriye ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye intumwa ya Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, imushyiriye ubutumwa bumutumira mu birori by’irahira rye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya DRC kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “Perezida wa Repubulika Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye mu biro bye John Mulimba, Minisitiri ushinzwe ubutwererane bw’akarere, akaba n’intumwa ya Perezida Yoweri Museveni.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, muri ubu butumwa bikomeza buga ko iyi ntumwa Museveni yohereje Tshisekedi, yamushyikirije ubutumwa bwo kumutumira mu biro by’irahira rya Perezida Museveni.

Perezidansi ya DRC kandi ivuga ko iki gikorwa kizanaha amahirwe mu gusinya amasezerano y’ubufatanye menshi hagati ya DRC na Uganda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni watumiye mugenzi we wa DRC, azarahirira gukomeza kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, mu birori bizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026.

Ni nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, yabaye muri Mutarama uyu mwaka, yarangiye Museveni atowe ku majwi 71.65%, mu gihe Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bari bahanganye we yagize amajwi 24.72%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 7 =

Previous Post

Abarimu b’ishuri ribanza rimwe muri Congo bamaze amezi umunani badahembwa bigaragambije

Next Post

Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.