Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye intumwa ya Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, imushyiriye ubutumwa bumutumira mu birori by’irahira rye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya DRC kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “Perezida wa Repubulika Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye mu biro bye John Mulimba, Minisitiri ushinzwe ubutwererane bw’akarere, akaba n’intumwa ya Perezida Yoweri Museveni.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, muri ubu butumwa bikomeza buga ko iyi ntumwa Museveni yohereje Tshisekedi, yamushyikirije ubutumwa bwo kumutumira mu biro by’irahira rya Perezida Museveni.
Perezidansi ya DRC kandi ivuga ko iki gikorwa kizanaha amahirwe mu gusinya amasezerano y’ubufatanye menshi hagati ya DRC na Uganda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni watumiye mugenzi we wa DRC, azarahirira gukomeza kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, mu birori bizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026.
Ni nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, yabaye muri Mutarama uyu mwaka, yarangiye Museveni atowe ku majwi 71.65%, mu gihe Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bari bahanganye we yagize amajwi 24.72%.

RADIOTV10








