Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Umutwe w’Abadepite, yemeje umushinga w’Itegeho rihindura itegeko rigenga amatora rizatuma ay’Umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite, na Sena y’u Rwanda yawemeje.
Sena y’u Rwanda yemeje uyu mushinga kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko n’Umutwe w’Abadepite yari yawemeje mu ntangiro z’uku kwezi.
Uyu mushinga uteganya ko amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2023, azahuzwa n’ay’Abadepite, ubwo wasuzumwaga n’Umutwe w’Abadepite, hahinduwemo ingingo ya 75 n’iya 79 zivuga kuri manda y’Abadepite no guseswa kw’inteko.
Nanone kandi hari ngingo zavuguruw mu myandikire yazo; nk’iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho iminsi yategenywagamo igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.
Guhuza amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika, byavuzweho bwa mbere tariki 15 Gashyantare 2023, ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga izi nshingano.
Icyo gihe, Hon. Gasinzigwa yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba, bigamije guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari no gukoresha igihe gito mu matora.
Icyo gihe yari yagize ati “Nishimira aho Igihugu cyacu kigeze mu kubahiriza Demokarasi ndetse n’imiyoborere myiza, kuko amatora ni kimwe mu bigaragaza igihugu gifite Demokarasi n’imiyoborere myiza, kandi kuva Igihugu cyacu cyatangira amatora ubona ko bigenda neza. Igisigaye ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo amatora akorwe mu bwisanzure, ariko cyane agomba gukorwa neza kugira ngo Komisiyo nashinzwe irusheho kugirirwa ikizere n’ubwo yarisanzwe igifite”.
Nyuma yuko Hon. Gasinzigwa agaragaje ishingiro ry’icyifuzo cye, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye uyu mushinga iranawemeza, ihita itangaza ko iri tegeko ngenga rigenga amatora, ryahindurwa kugira ngo amatora azashobore gukorwa mu buryo buhuje n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 75 iteganya ko amatora y’Abadepite akorerwa umunsi umwe n’aya Perezida wa Repubulika.
Umuvugizi wungirije wa Guvernoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yari aherutse gutangariza Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko ibi bizatuma igiciro byasabaga mu gutegura amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu kigabanuka, kuko hagendaga amafaranga menshi yakabaye akora mu bindi bigamije guteza imbere igihugu.
Ku ngingo ijyanye n’ibigenderwaho mu guhindura ingingo ijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Mukuralinda yagize ati “ibyo ntibisaba ko haba amatora ya Kamarampaka, ahubwo ni ibintu bisuzumwa n’inzego bireba bitewe n’ingingo uwabisabye yagaragaje, byaba ari ibihinduka bigakorwa, bitashoboka kandi bikaba bidakunze.”
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10