Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu buryo bwihuse uwari umunyamakuru wiyeguriye umuziki agiye gukora ibishoborwa n’abawumazemo igihe

radiotv10by radiotv10
28/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Mu buryo bwihuse uwari umunyamakuru wiyeguriye umuziki agiye gukora ibishoborwa n’abawumazemo igihe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wahoze ari umunyamakuru wamamaye mu gukora ibiganiro kuri YouTube, akaba yariyeguriye ubuhanzi amazemo umwaka umwe, agiye guhita amurika album ye ya mbere, ndetse imyiteguro y’igitaramo ikaba igeze kure.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, ni bwo umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yatangiye umuziki ndetse atungura benshi bari baramumenye ari mu itangazamakuru.

Kuva icyo gihe yakomeje gukora indirimbo nyinshi zanakunzwe na benshi, nk’iyo yahereyeho yitwa ‘Suwejo’, yanitiriye izina ry’iyi alubumu azamurika mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Igitaramo cyo kumurika iyi album yise ‘SUWEJO’ kizaba tariki 22 ukuboza 2023, mu ihema rya KCEV hazwi nka Camp Kigali.

Mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be bihagije, Yago yatangaje urutonde rw’abahanzi biteganyijwe ko bazamufasha gususurutsa imbaga izaba yitabiriye ibi birori, barimo na Dj PhilPeter, MC Anitha Pendo, Levixone wo muri Uganda, Double Jay na Kilikou Akili b’i Burundi, Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco na Chriss Eazy.

Yago Pon Dat uherutse gusezera burundu umwuga w’itangazamakuru, agiye gushyira hanze iyi album ye ya mbere, aho kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo 11, hakaba n’izindi ebyiri ziri kuri iyi Album zitarajya hanze.

Album ya Yago yayise Suwejo
Yahoze ari umunyamakuru ubu yiyeguriye umuziki

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Ibisobanuro by’abafashwe bamaze kugura itabi mu mafaranga y’amiganano byatumye hashakishwa undi

Next Post

CECAFA U18: U Rwanda ntiruhiriwe n’umukino wa kabiri ariko amahirwe aracyahari

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CECAFA U18: U Rwanda ntiruhiriwe n’umukino wa kabiri ariko amahirwe aracyahari

CECAFA U18: U Rwanda ntiruhiriwe n’umukino wa kabiri ariko amahirwe aracyahari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.