Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu muri Ethiopia, yatangaje ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu gihe cy’iminsi itandatu, abaturage b’abasivili barenga 50 baguye mu bitero byagabwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi.
Ibitero byose byahitanye aba bantu, byabaye hagati ya tariki 23 Ukwakira na tariki 29 z’ukwezi gushize k’Ukuboza. Bivuze ko aba bantu 50 bahitanywe n’ibitero byagabwe mu gihe cy’iminsi itandatu.
Iyi komisiyo itangaje ibi nyuma y’ibyumweru bibiri ibiganiro byahuzaga Guverinoma ya Ethiopia n’abarwanyi b’aba-Oromo bazwi nka Orormo Liberation Army byaberaga muri Tanzania, birangiye nta masezerano ahuriweho n’impande zombi yemeranyijwe.
Iki gisirikare cy’aba-Oromo, cyatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yajyaga ku butegetsi, kuko batahuzaga n’imirongo ngenderwaho yari atangiranye ubutegetsi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10