Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka z’umusoro w’umutungo utimukanwa wigeze kuvugisha benshi

radiotv10by radiotv10
20/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka z’umusoro w’umutungo utimukanwa wigeze kuvugisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nk’uko bikuye mu itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, Guverinoma y’u Rwanda yawugabanyije kugeza kuri 50%, aho ku nzu wavuye ku mafaranga ari hagati 0 na 300 Frw ujya ku mafaranga ari hagati ya 0 na 80 Frw kuri metero kare imwe, ndetse inzu zo guturamo zisonerwa umusoro burundu.

Iri gabanuka ry’iyi misoro rikubiye mu igazeti ya Leta yasohotse muri Nzeri uyu mwaka, mu gihe amabwiriza yo gushyira mu bikorwa uyu musoro yasohowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Aya mabwiriza yahuje umusoro w’inzu n’ubutaka iriho, ushyirwa kuri 0,5% uvuye kuri 1%, ni ukuvuga ko wagabanyijwe ku kigero cya 50%.

Uretse kuba inzu yo guturamo yarasonewe umusoro, n’inzu igeretse amagorofa atatu, na yo yagabanyirijwe umusoro, uva kuri 0,50% by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 0,25%.

Ni mu gihe inzu z’ubucuruzi zo, umusoro wazo washyizwe kuri 0,3% uvuye kuri 0,5% zasoreshwaga mu itegeko rya mbere, mu gihe inzu z’inganda zo zizasoreshwa 0,5%, kandi umusoro ukaba ari uw’inzu n’ubutaka, mu gihe mbere inzu yasoreshwaga ukwayo n’ubutaka ukwabwo.

 

No ku butaka byaragabanyijwe

Iri tegeko rishya riteganya kandi ko ubutaka bufite hegitari zitarenze ebyiri buri mu gice cyagenewe ubuhinzi, zasonewe umusoro, kimwe n’ubutaka buri mu gace kataragezwamo ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, na bwo bukaba butazasorerwa.

Nanone kandi ubutaka n’inzu bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 Frw, mu gihe bigurishijwe, na byo ntibizasora, mu gihe ibirengeje aka gaciro bizajya bisoreshwa 2,5% ku muntu ku giti cye, na 2% kuri kompanyi ibugurishije.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ubusanzwe itegeko rishyirwa mu bikorwa rigisohoka mu igazeti ya Leta, mu gihe iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryasohotse muri Nzeri uyu mwaka, ryo amabwiriza arishyira mu bikorwa yasohotse mu mpera z’Ugushyingo 2023.

Ati “Ariko nanone hari ibigomba gukorwa kugira ngo inzego zitegure kubikora, cyane cyane ko iriya misoro nk’iy’ubutaka, bya bipimo twavuze ntabwo ari ibipimo wavuga ngo umusoro ku butaka ni aya, ahubwo ni ukuva kuri aya kugera kuri aya, bitewe n’aho ubutaka buherereye, mu mujyi runaka, mu cyaro se no mu mujyi imbere,…”

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ibi bipimo bigenwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ko zigomba kuzabanza kubigena kugira ngo ibiciro bishya by’imisoro bitangire kubahirizwa.

Gusa yavuze ko imisoro yose y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, izagendera kuri iri tegeko rishya, kuko hari kwihutishwa ibigomba kugenda ibipimo, kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

 

Imisoro ku bukode na yo yagabanyijwe

Iri tegeko rishya kandi riteganya ko mu gihe umuntu afite inzu akodesha, azajya asonerwa umusoro kuri 50% by’amafaranga yinjije mu gihe kingana n’umwaka.

Ni mu gihe kandi ubukode bw’amafaranga ari hagati ya 0 n’ibihumbi 180 Frw, butazajya busoreshwa, naho hagati y’amafaranga y’ubukode ari hagati y’ibihumbi 180 Frw na Miliyoni 1 Frw azajya asoreshwa 20% hatabariwemo ibihumbi 180%.

Naho amafaranga y’ubukode ari hejuru ya Miliyoni 1Frw, azajya asoreshwa 30%, na bwo habanje gukurwamo asoreshwa 20%.

Nanone kandi umusoro w’ipatanti ndetse n’umusanzu w’isuku, na byo byakunze kugarukwaho na benshi, ubu byarahujwe, bikazajya byishyurirwa hamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Abandi basirikare 10.000 ba RDF bahise bazamurwa bakurikiye izamurwa ry’Abofisiye 700

Next Post

Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara ‘ibirokoroko’: Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara ‘ibirokoroko’: Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore

Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara 'ibirokoroko': Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.