Kuri site zimwe z’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragaye inenge za mbere, aho bamwe bageraga bagasanga nta n’ikimenyetso cy’uko hateganyijwe iki gikorwa, kubera gukererwa kw’abatoresha.
Ni amatora arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu, byari biteganyijwe ko atangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, cyakora hamwe na hamwe ngo ayo masaha yageze hagifunze, ahandi ari bwo batangiye kuzana ibikoresho by’itora.
Hari amashusho y’ibinyamakuru nka AFP na Africa news agaragaza abaturage bafite uburakari binjira ku ngufu mu cyumba cy’itora bavuga ko barambiwe gutegereza.
Ahandi hagaragaye imirongo miremire y’abari bategereje kugera mu cyumba cy’itora, ibyo bamwe bijujutiraga, bavuga ko bitateguwe neza.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko nubwo gutangira bitabaye ku gihe, ngo bagomba kubahiriza isaha ya saa kumi n’imwe yo gusoza.
Abakurikirana iby’amatora muri iki Gihugu, bavuga ko bitewe no gukererwa kwabayeho bishobora gutuma hongerwa amasaha cyangwa iminsi yo gutora.
Biteganyijwe abasaga miliyoni 44 bagomba gutora uzayobora Congo muri manda ikurikira mu bahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu barimo Perezida Felix Tshisekedi, umuherwe Moise Katumbi wigeze kuyobora intara ya Katanga, hari kandi Martin Fayulu wari wiyamamaje mu matora aheruka.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10