Nyuma y’uko hagaragaye imidugararo mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu Bakandida bahatanira kuba Perezida, basabye ko aya matora aseswa.
Ibi babitangaje nyuma y’uko bamwe bari bakomeje kugaragaza impungenge z’ibizava muri aya matora, dore ko yagombaga gutangira saa 06:00’ za mu gitondo ariko akaza gutinda.
Hamwe yatangiye saa 09:00’, ahandi saa tanu, ndetse hari n’aho yatangiye saa munani z’umugoroba kubera ibikoresho by’itora byatinze kuhagera.
Uretse aho aya matora yatinze gutangira, hari n’aho bari bukomeze gutora uyu munsi ku wa Kane kubera za birantega zayakomye mu nkokora ku munsi w’ejo.
Perezida Félix Tshisekedi ahanganye n’Abakandida 18 mu gihe ashaka manda ya kabiri, barimo Moise Katumbi na Martin Fayulu bari mu bahabwa amahirwe.
Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba yaranegukanye umwanya wa kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuba mu mpera za 2018, yavuze ko mu matora y’ejo habayemo akajagari kenshi ndetse n’uburiganya.
Itsinda ry’indorerezi rivuga ko hafi 60% by’ibiro by’itora byafunguwe bitinze, mu gihe 30% by’ibikoresho by’itora byari bifite inenge. Abaturage bari bemerewe gutora ni milliyoni 44.
Biteganijwe ko komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) izatangaza amajwi y’agateganyo ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka wa 2023.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10