Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka

radiotv10by radiotv10
24/09/2021
in MU RWANDA
0
Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuba yaranduye burundu ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA, ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abakobwa b’abangavu bandura virus ya SIDA uri hejuru, ugereranije n’ingimbi.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda biciye Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC), n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP), bukamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019.

Ubu bushakshatsi bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera SIDA ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu abahungu kuko bo ari 0.6%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera SIDA umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%,  ibishatse kuvuga ko babarirwa mu bihumbi 210, igipimo kitahindutse kuko no mu mwaka w’2015 bari ku gipimo cya 3%. Ni mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Image

Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka

Mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya AIDS “ABASIRWA” bari mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru guhera kuwa 22 – 24 Nzeri 2021, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” Nyirinkindi Aime Ernest ashingiye kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko hari icyizere ko intego u Rwanda rwihaye inahuriweho na gahunda y’umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA, UNAIDS ya 2020, yo kuba muri uwo mwaka 90% by’abanduye Virus itera SIDA bagomba kuba bazi ko banduye, 90% by’aba bazi ko banduye bakaba bari ku miti igabanya ubukana, n’aba 90% by’abari ku miti bakaba baramanuye virus mu maraso yabo ku buryo batabasha kwanduza abandi, ngo ibi bitanga icyizere ko mu mwaka 2030 SIDA izaba itagifite ubukana ku butaka bw’u Rwanda.

Ati” Niyo mpamvu dukoresha uburyo bwose bushoboka ngo abantu basobanukirwe neza gutandukanya Virus itera SIDA na SIDA ubwayo, kuko binafasha benshi gufunguka nabo ubwabo bakadufasha muri uru rugamba.”

Image

 DR.Nyirinkindi Aime Ernest umukozi mu kigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC)

Ashingiye kuri ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2019, Dr. Nyirinkindi yavuze ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera SIDA ku mwaka bari ku gipimo cya 0.8%, muri iki kigero abagore bandura Virusi itera SIDA ku mwaka mu Rwanda bakaba bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo bakaba ku gipimo cya 2.2%, mu gihe abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4%.

Ati:” Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa no kuba  igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA igenda yiyongera.”

Icyakora n’ubwo imibare igaragaza ko imibare y’abandura Virus itera SIDA igenda imanuka, na none iyo bigeze mu bantu bakuru bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 55 na 59, abagabo bandura ku mwaka baza ku gipimo kiri hejuru ugereranyije n’abagore bari muri iyo myaka, kuko abagabo 7.4%.

Image

Igishushanyo kigaragaza uko imibare y’ubwandu yari ihagaze mu 2019

Ibi bituma urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA rurushaho gukomera, kuko abakarurwanye aribo bibasiwe cyane ahubwo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30,  bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11.

Image

Igishushanyo kigaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze mu bice by’ingenzi bigize u Rwanda

Bwanagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9%  mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − one =

Previous Post

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique

Next Post

UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.