U Rwanda rwakiriye abandi bimukira 153 baturutse muri Libya, bahise buzuza ababarirwa mu 2 059 baturutse muri iki Gihugu bamaze kugera mu Rwanda, ndetse hatangazwa n’Ibihugu bimaze kwakira abari hejuru ya 60%,
Aba bimukira bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 28 Ukuboza 2023, bafite ubwenegihugu bw’Ibihugu bitandukanye.
Muri aba 153, barimo 82 bafite ubwenegihugu bwa Sudan, 56 b’Abanya-Eritrea, icyenda (9) b’Abanya-Ethiopia, batanu (5) bo muri Somalia ndetse n’umwe ufite ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yahaye ikaze aba bimukira, yagize iti “Bazajya gucumbikirwa mu Kigo cya Gashora, aho abandi bakiriwe mbere bacumbikiwe.”
Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi kandi yahise inatangaza ko kuva u Rwanda rwatangira kwakira abimukira baturutse muri Libya, hamaze kwakirwa ababarirwa mu 2 059.
Iti “Abagera muri 68% muri bo bamaze kubona Ibihugu bibakira: Canada yakiriye 381, Sweden yakira 255, Norway yakira 193, Leta Zunze Ubumwe za America zakira 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yakira 187, u Buholandi bwakira 82, n’u Bubiligi bwakiriye 26.”
Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho kwizeza ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kurengera ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro bagiye bahura n’ingorane z’Ibihugu bageragamo bagakoreshwa ibikorwa bihonyora uburenganzira bwabo nko kubacuruza, no kubakoresha imirimo y’ubucaka, ivuga ko izakomeza guha ibikenerwa abo yakira.
RADIOTV10