Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abandi bimukira 153 baturutse muri Libya, bahise buzuza ababarirwa mu 2 059 baturutse muri iki Gihugu bamaze kugera mu Rwanda, ndetse hatangazwa n’Ibihugu bimaze kwakira abari hejuru ya 60%, 

Aba bimukira bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 28 Ukuboza 2023, bafite ubwenegihugu bw’Ibihugu bitandukanye.

Muri aba 153, barimo 82 bafite ubwenegihugu bwa Sudan, 56 b’Abanya-Eritrea, icyenda (9) b’Abanya-Ethiopia, batanu (5) bo muri Somalia ndetse n’umwe ufite ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yahaye ikaze aba bimukira, yagize iti “Bazajya gucumbikirwa mu Kigo cya Gashora, aho abandi bakiriwe mbere bacumbikiwe.”

Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi kandi yahise inatangaza ko kuva u Rwanda rwatangira kwakira abimukira baturutse muri Libya, hamaze kwakirwa ababarirwa mu 2 059.

Iti “Abagera muri 68% muri bo bamaze kubona Ibihugu bibakira: Canada yakiriye 381, Sweden yakira 255, Norway yakira 193, Leta Zunze Ubumwe za America zakira 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yakira 187, u Buholandi bwakira 82, n’u Bubiligi bwakiriye 26.”

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho kwizeza ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kurengera ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro bagiye bahura n’ingorane z’Ibihugu bageragamo bagakoreshwa ibikorwa bihonyora uburenganzira bwabo nko kubacuruza, no kubakoresha imirimo y’ubucaka, ivuga ko izakomeza guha ibikenerwa abo yakira.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe
Bahawe ikaze mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yagaragaje ubundi bumenyi nyuma yo gukorana n’abafite amazina aremereye ku Isi

Next Post

Batatu bagwiriwe n’ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Batatu bagwiriwe n’ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa

Batatu bagwiriwe n'ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.