Abantu babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bakurikiranyweho gukubita umuturage mu ijoro bikamuviramo urupfu.
Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote Uretse; akurikiranywe hamwe na Mugabe Matsatsa ukuriye irondo ry’umwuga muri aka Kagari.
Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bikingi muri aka Kagari ka Kijote, wakubiswe mu ijoro ryo ku ya 24 Ukuboza 2023.
Ifungwa ry’aba bayobozi ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa.
Dr Murangira yagize ati “Bombi bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Mukamira, ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha.”
Dr Muragira yavuze kandi ko hakiri gushakishwa abandi bagize uruhare muri iki cyaha, n’ibimenyetso bizafasha inzego mu gukora iperereza.
Amakuru ava mu baturanyi ba nyakwigendera, avuga ko bariya bayobozi bombi bari kumwe n’irondo ryagiye mu rugo rwe mu ijoro, ubundi bakamukubita bakamunegekaza.
Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, avuga ko abo bantu baje bitwaje ferabeto, bageze mu rugo rwe babanza gusohora umugore we, baramuboha, bamusaba kubereka aho umugabo we yari ari.
Uyu muturage yagize ati “Hashize akanya na we arasohoka, ageze hanze batangira kumuhondagura, baramukomeretsa cyane bamugira intere.”
Nyakwigendera yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa akagirwa intere, ariko tariki 28 Ukuboza 2023, aza kwitaba Imana, aho binakekwa ko yazize inkoni yakubiswe muri iryo joro.
RADIOTV10