Moise Katumbi wakurikiye Perezida Felix Tshisekedi mu majwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabujijwe kurenga iwe hagoswe n’abasirikare n’abapolisi bitwaje intwaro ziremereye.
Uyu munyapolitiki uri mu bahakatanye na Perezida Tshisekedi, ntiyemera ibyavuye mu matora, nk’uko aherutse kubitangaza mu butumwa yatanze, avuga ko iki gikorwa cy’amatora cyabayemo uburiganya budashobora kwihanganirwa.
Ishyaka rye ‘Ensemble pour la République’, riherutse gutangaza kandi ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse riteguza ko abayoboke baryo biteguye kurwana inkundura mu gihe haba hagize ushaka kubahuguza intsinzi yabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, hamenyekanye amakuru ko uyu munyapolitiki yagotewe iwe, akaba atemerewe kuva mu rugo ruherereye i Kashobwe.
Umunyamategeko Herve Diakesse, akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe n’ibimodoka bya Bulende. Byabereye i Kashobwe. Nanone hongeye kubaho ubushotoranyi budafite umumaro n’ibikorwa byo kumucungira hafi bidashobora kwihanganirwa.”
Ubu butumwa buherekejwe kandi n’amashusho agaragaza imodoka za gisirikare zafunze umuhanda uva kwa Moise Katumbi zabujije imodoka ye gutambuka,
Promesse Matofali Yonam usanzwe ari Umuhuzabikorwa Wungirije w’Ishyaka rya Moise Katumbi ku rwego rw’Intara, na we yavuze ko “urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe na bulende ndetse n’intwaro ziremereye za gisirikare ku itegeko rya Jean Pierre Bemba na Felix Tshisekedi.”
RADIOTV10