Umuturage wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, uherutse gutwikirwa iduka n’abantu bataramenyekana, yongeye gukubitwa n’uwo atazi amugira intere aranamukomeretsa, none abaturage baramutabariza.
Uwitonze Eric wo mu Kagari ka Gitara muri uyu Murenge wa Kabare, avuga ko ubwo hari ijoro ari gutaha yakubiswe n’umuntu atazi, ndetse n’uwo ahungiyeho nyuma yo kuba intere, agahita yigendera.
Avuga ko ari ubwa mbere akorewe urugomo, kuko anaherutse gutwikirwa iduka, ariko kugeza ubu akaba ataramenye uwabikoze ngo anabiryozwe.
Ati “Narimo gutaha bwije ariko ntabwo bwari bwije cyane ngeze hariya kwa Sere umuntu ahita ankubita ibuye nikubita hasi, uko nahaguritse ntabwo mbizi.”
Uyu muturage avuga ko atazi icyo abantu bamuziza kuko ntawe abanira nabi. Ati “Njye nizera ko nta muntu mbangamira. Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere kuko nigeze kugira n’iduka baranaritwika. Icyo nsaba nanjye ni uko bandenganura bakareba ikintu bampohoteraho kandi ntabangamira abaturage.”
Bamwe mu baturage bavuga ubusanzwe uyu muturage ntawe abangamira ahubwo hakibazwa impamvu ahemukirwa,bagasaba ko inzego z’umutekano zahagera zigakora iperereza ry’ibimubaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana ikibazo cyy’uyu muturage.
Ati “Ni ukugenzura icyaba cyateye icyo kibazo, tugakurikirana tukamenya ngo ni bande basanzwe afitanye na we amakumbirane ku buryo na bo bajya mu bakekwaho kumugirira nabi bagakurikiranwa.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10