Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Bwongereza bwavuze ko bugiye gufasha urwego rw’ubuhinzi rutunze abanyarwanda barenga 70%, kugira ngo umusaruro w’uru rwego urusheho kwiyongera, ndetse n’uwo Abanyarwanda boherezaga muri iki Gihugu ukazamuka ku rugero rwo hejuru.

Byatangarijwe mu ihuriro ryiga ku mikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bijyanye n’Ubucuruzi yiswe UK-Rwanda Forum yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, impuguke mu by’ubukungu ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta z’Ibihugu byombi.

Izindi Nkuru

Imibare igaragaza ko imikoranire y’ibi Bihugu byombi, irushaho kuzamuka mu myaka 10 ishize; by’umwuhariko mu bucuruzi, aho ubwo u Rwanda rwakoranye n’u Bwongereza bwikubye inshuro eshanu bugera kuri miliyoni 52 USD.

Muri iyo myaka kandi ishoramari ryanditse mu Rwanda rifitanye isano n’u Bwongereza naryo rifite agaciro ka miliyoni 600 USD.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo kurushaho kongera ibyo rwohereza mu Bwongereza.

Ati “Ibicuruzwa biva mu Bwongereza biza mu Rwanda byiganjemo ibikoresho byo mu nganda n’ibyo mu buvuzi, ariko u Rwanda rwoherezayo ibyiganjemo icyayi n’ikawa, hari n’amahirwe menshi yo kubyongera.”

Uru rwego rw’Ubuhinzi rutanga umusaruro ujya mu Bwongereza; iki Gihugu cyemeje ko kigiye kurushaho kuruteza imbere kuko rutunze abasaga 70% by’Abanyarwanda.

Dolar Popat ni intumwa idasanzwe mu rwego rw’ubucuruzi ya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak, yagize ati “Ejo nari kumwe na Perezida, namubwiye ko umuco w’Abanyarwanda ari ubuhinzi. 80% by’abanyarwanda bakora mu buhinzi, uru ni urwego dushaka guteza imbere. Nshimishijwe no kubabwira ko i Londres buri munsi twakira amatoni y’umusaruro w’ubuhinzi ava mu Rwanda. Turashaka tubyongera tukakira toni 100 buri munsi. Tugiye gukorana na Leta mu gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha muri icyo gikorwa.”

Faustin Mpundu umwe mu bikorera avuga ko icyo cyemezo cy’u Bwongereza kizafasha ubuhinzi, kuko uru rwego rwari rurimo ibyuho byinshi.

Yagize ati “Dufite abahinzi benshi batagaragara, ndetse ntitunafite inzobere zihagije mu buhinzi, ibyo ni nako bimeze ku bantu bacunga umusaruro wavuye mu mirima. Turamutse tubonye inzobere ziva mu Bwongereza; zigasangira abahinzi bacu ubwo bumenyi bagasinyana amasezerano abasobanurira uko barushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo, hari icyo byafasha. Ayo ni amahirwe agomba kubyazwa umusaruro kuko hari Ibihugu bya Afurika byabikoze bigakunda.”

Iyi mikoanire ngo itanga icyizere ko uruhare rw’ubuhinzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rushobora kurenga 20% ruriho uyu munsi.

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwifuza kongera ingano y’ibyo rwohereza mu Bwongereza
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abashoramari ku mpande z’Ibihugu byombi
Lord Dolar Popat yavuze ko u Bwongereza bugiye gufasha u Rwanda kuzamura urwego rw’Ubuhinzi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru