Ikipe ya Maroc iri mu makipe akomeye ku Isi dore ko mu Gikombe cy’Isi giheruka yageze muri 1/2 cy’irangiza, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Afurika y’Epfo iherurse gutsindwa n’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’icy’Isi.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye iri kubera muri Cote d’Ivoire aho uyu wari uwa nyuma wo muri 1/8 cy’irangiza, watangiye benshi baha amahirwe Maroc gutsinda Afurika y’Epfo.
Gusa si ko byagenze, kuko iyi Maroc yatsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, na yo iba isezerewe ityo muri 1/8 cy’irangiza.
Ibitego bibiri bya Afurika y’Epfo byatumye Maroc isezererwa, byatsinzwe na Evidence Makgopa ku munota wa 57’ ndetse n’igitego cya Teboho Mokoena cyabonetse mu minota itanu y’inyongera y’umukino.
Maroc iri mu makipe yahabwaga amahirwe ubwo iki gikombe cyatangiraga, yasezerewe nyuma ya Senegal ari na yo ifite iki gikombe, yo yasezerewe hirya y’ejo hashize.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 kandi habaye umukino Mali yatsinzemo Burkinafaso ibitego 2-1.
Amakipe atanu ya mbere muri Afurika yose amaze gusezererwa, ari yo Maroc, Senegal, Egypt, Algeria ndetse na Tunisia.
Uko Gahunda y’imikino ya 1/4 iteye:
Ku wa Gatanu:
-Nigeria vs Angola (19:00)
-DR Congo vs Guinea (22:00)
Ku wa Gatandatu
-Mali vs Ivory Coast (19:00)
-Cape Verde vs South Africa (22:00)
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10