Mu Rwanda havutse injyana nshya ishobora kuzaba ikirango cya muzika Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzu itunganya umuziki izwi nka Country Records, yatangije injyana nshya yiswe ‘Afro Gako’ yitezweho kuba umwiharimo wa muzika Nyarwanda.

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, ni we watangiranye n’iyi njyana mu ndirimbo yasohoye yumvikana umudiho wa Afurika n’ibicurangisho byo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Nduwinana Jean Paul Uzwi nka Noopja ari nawe washinze iyi nzu ya Country Records yatangije iyi njyana, avuga ko impamvu yo guhanga iyi njyana ari uko umuziki w’u Rwanda utagira umwihariko.

Yagize ati “Ntitugira umwihariko kandi dufite byinshi byiza twakora. Ubu uzajya yumva iyi njyana ya Afri Gako azajya ahita amenya ko ari indirimbo ikomoka mu Rwanda.”

Gusa avuga ko Country Records izakomeza gukora indirimbo zo mu zindi njyana zisanzwe.

Ati “Abahanzi batugana tuzakomeza kubakorera uko byari bisanzwe ndetse tunarusheho, ariko zzabishaka ni we tuzakorana iyi njyana twahanze.”

Noopja, avuga ko impamvu batangiranye na Juno Kizigenza, ari uko ari we wumvise uyu mushinga kandi bazakomeza gukorana.

Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru