Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagize ubushyamirane ubwo bari mu Nteko Rusange, bafatana mu mashati, abandi bapfurana imisatsi; ubwo barimo bemeza Abaminisitiri bashya.
Amashusho dukesha Aljazeera, agaragaza bamwe mu badepite b’abagabo bafatanye mu mashati, bamwe baguye hasi banambaye Cravatte, bakurubana hasi.
Ni mu gihe ubwo abo barwanaga, hari abandi bavuzaga urumbeti mu Nteko Ishinga Amategeko, bigaragaza ko bafite ibyo batari kumvikana.
Izi ntumwa za rubanda, zarwanye ubwo zari mu Nteko Rusange yo kwemeza Abaminisitiri bane baherutse gushyirwaho bo mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ubu bushyamirane bwabaye mu Nteko, bwatewe nuko abatavuga rumwe na Leta bangaga kwemeza aba Baminisitiri bane.
Bijya gutangira ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babanje kujya bavuga imyirongo mu Nteko, bakomeza kutumvikana ndetse bikurura uburakari cyane ku bo mu ishyaka riri ku butegetsi ni ko guhaguruka bamwe batangira guterana ibipfunsi abandi bajya mu mitsi.
Benshi mu badepite ni abo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’Abaminisitiri bashya bari bagiye kwemezwa ni abo muri iryo shyaka.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10