Hon. Bernard Makuza wagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu nko kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena, yavuze ko hari indangagaciro abantu bakwigira kuri Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse gutabaruka, zirimo kurangwa n’ukuri n’urukundo, zanatumye aramba akageza ku myaka 102.
Pasiteri Mpyisi yatabarutse mu mpera z’icyumweru gishize, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2024, azize uburwayi bw’izabukuru dore ko yatabarutse afite imyaka 102.
Hon. Bernard Makuza uzwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, wari uziranye na nyakwigendera Pasiteri Mpyisi, avuga ko yamumenye cyera akiri umwana w’imyaka 12 amubwiwe na Se bakoranaga.
Ati “Kuko bakoranye mu Nama Nkuru y’Igihugu mu gihe cy’Umwami, kwa kundi abana bareba mu mafoto, tuza kugenda tumubaza tuti ‘uyu ni inde uyu ni nde?’ mu bo yatubwiye cyane cyane ni Mpyisi. Icyo yamumbwiye ndi muto, naje kukibonera ndi mukuru.”
Bernard Makuza yakomeje avuga ko Mpyisi yarangwaga n’indangagaciro zinoze, yamubonyeho ari zo “Ukuri, urukundo, bibiliya.” Kandi ko ibi ari byo byamufashije kuramba kugeza ku myaka 102.
Ati “Imyaka 102 igirwa n’abantu mbarwa, navuga ko ari ibintu bidasanzwe nk’uku, ariko nanone imyaka 102 yuzuyemo ibintu nabyo navuga ko bidasanzwe cyangwa se byubaka.”
Ikindi ni uko Pasiteri Mpyisi nubwo yari akuze kuri iyi myaka, ariko yakomeje kugira ibitekerezo bizima kandi agifite ubuhanga yari agifite akiri muto.
Ati “Ntawe mpfobya, ntawe ngira gute ariko hari ubwo ushobora kugira muri iyo myaka intege zikaba nke yaba ari izo mu mutwe, yaba ari iz’umutima cyangwa se iz’umubiri, ariko we igitangaje rwose imyaka 102 akiri umuntu ubona ko agifitiye umumaro umuryango mugari.
Imyaka 102 irimo ukuri kutanyoroberetse, ukuri kutaziguye, ukuri nyako kudashaka bya bindi bishobora kuryohera uwo ubwira ahubwo bishobora guhungabanya uwo ubwira ariko bikamwubaka.”
Pasiteri Mpyisi azashyingurwa ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, mu gihe muri iki cyumweru hari gukorwa ikiriyo cyo kumuzirikana.
RADIOTV10