Nyuma y’amasaha 29, umugabo wari wagwiriwe n’ikirombe giherereye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yakuwemo akiri muzima, mu gihe mugenzi we bari kumwe, wanakuwemo mbere ye, we yari yitabye Imana.
Ni nyuma y’uko iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Ndagwa mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika, kiridutse ku wa 31 Mutarama 2024, kubera imvura yari imaze iminsi igwa.
Ubwo iki kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha azwi nk’Urugarika cyaridukaga, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abagabo babiri bari barimo, ariko hahita haboneka umwe w’imyaka 43 wari witabye Imana, mu gihe mugenzi we w’imyaka 47 yari ataraboneka.
Kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024, nyuma y’amasaha 29, ni bwo uyu wari utaraboneka ari we Gafurafura Claver, yakuwemo, akiri muzima.
Gusa basanze yaracitse urutoki, aho yavuze ko rwaciwe n’ibuye ryamugwiriye, akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo abaganga bamwiteho.
Nyuma y’uko iki kirombe kiguye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yari yavuze ko nta cyizere ko uyu wari usigayemo na we yaba akiri muzima, nyuma y’uko uwa mbere yari yavanywemo yitabye Imana.
Icyo gihe SP Emmanuel Habiyaremye yari yagize ati “Twabashije gushakisha abo bagabo, tubasha gukuramo umwe, undi na we ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje, gusa nta cyizere ko ashobora kuvamo ari muzima kuko hashize umwanya munini turi gucukura ngo turebe ko twamugeraho.”
RADIOTV10