Abantu barenga 270 bakomerekeye mu iturika ry’imodoka yari itwaye amacupa ya Gaz yaturikiye i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, naho babiri bahasiga ubuzima.
Iyi modoka yaturikiye mu gace k’inganda ka Mradi gaherereye i Nairobi muri Kenya, bikimara kuba hahise haduka inkongi y’umuriro.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, yatangaje ko ubwo iyi modoka yaturikaga, hahise hazamuka ikibatsi cy’umuriro, wanakongeje inzu z’abaturage bo muri aka gace mu ijoro.
Ibinyamakuru bitandukanye nka The African News, byavuze ko aba bantu babiri bahasize ubuzima, barimo umukuru n’umwana utarageza imyaka 18 y’amavuko.
Gusa yi mibare ikaba ishobora no kwiyongera bitewe n’umubare w’abakomeretse kandi bikomeye.
Icyakora BBC ivuga ko umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge, watangaje ko abantu 271 bakomeretse bagahita bajyanwa ku bitaro bitandukanye guhabwa ubutabazi, abandi 27 bagafashirizwa aho iyi mpanuka yabereye batiriwe bajyanwa kwa muganga.
Nubwo hahise hatangira iperereza ryo gucukumbura icyateye iyi mpanuka, kugeza ubu ntikiramenyekana.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10