Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba

radiotv10by radiotv10
06/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko hakurwaho igihano kiremeye gihabwa abasirikare ba FARDC bata urugamba n’abarangwa n’ubuhemu.

Ni icyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2023 ubwo hateranaga iyi Nama Nkuru y’Ingabo muri iki Gihugu yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC.

Iyi Nama Nkuru ya Gisirikare, yiyemeje ko FARDC igomba gukora ibishoboka byose ikigarurira ibice byose yambuwe n’umutwe wa M23, bimaze igihe mu mirwano.

Minisititi w’Intebe Wungirije akaba na Minisititi w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba Gombo agaruka ku byaganiriweho muri iyi nama, yavuze ko igisirikare kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo cyambure M23 utwo duce, kandi ko na Perezida Tshisekedi arajwe inshinga n’iyi ngingo.

Yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yanasabye Umugaba w’Ikirenga mu bushobozi bwo kuba Umukuru w’Igihugu ko yahagarika igihano cy’urupfu gihabwa abasirikare bagaragaweho ubuhemu no guta urugamba.”

Jean Pierre Bemba yatangaje ibi mu gihe aherutse kwemeza ko FARDC ifite imbaraga nke ugereranyije n’imirwanire ya M23 bahanganye.

Byakunze kuvugwa ko hari abasirikare ba FARDC basuna urugamba bakaruta, bamwe bagiye banafatwa bakagezwa imbere y’ubucamanza, ndete bamwe bakaba baragiye bahanishwa igihano cy’urupfu.

Imirwano ihanganishije M23 na FARDC, yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare mu bice byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, by’umwihariko mu gace ka Mweso, aho umutwe wa M23 wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusuka ibisaru biremereye mu duce dutuwemo n’abaturage benshi.

Nanone kandi kuri uyu wa mbere, habaye imirwano ikomeye mu gace ka Shaha gaherereye mu bilometero 9 uvuye mu mujyi wa Sake, aho umutwe wa M23 uvugwaho gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, unyuze Minova.

Jean Pierre Bemba kandi yatangaje ko Igisirikare cya Congo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

Next Post

Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha

Related Posts

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

by radiotv10
15/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nyuma y’amasaha macye basinyanye amasezerano i Doha agamije...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha

Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.