Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gasabo: I Kinyinya bakomeje gahunda yo kurwanya COVID-19 binyuze mu bukangurambaga

radiotv10by radiotv10
29/09/2021
in MU RWANDA
0
Gasabo: I Kinyinya bakomeje gahunda yo kurwanya COVID-19 binyuze mu bukangurambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda igihugu cyashyizeho ingamba zitandukanye zo kukirwanya no kurinda abaturage mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho gahunda ya “Guma mu rugo” na “Guma mu karere” bitewe n’uko ubwandu bwiyongeraga cyane.

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nyuma y’umwaka n’amezi arindwi kigeze mu Rwanda, umujyi wa Kigali washyizeho ubukangurambaga bwihariye buzakorwa mu mirenge yose igize  umujyi wa Kigali.

Mu murenge wa Kinyinya, umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo ubu bukangurambaga bwarakomeje aho bumaze gukorerwa mu midugudu yose ya kagali ka kagugu. Kuri iyi nshuro bukaba bwakomereje mu kagari ka Gacuriro.

Image

Abaturage bo mu murenge wa Kinyinya bamaze kumenyera gahunda z’ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Muri ubu bukangurambaga hibanzwe ku bikorwa byo kuganiriza abaturage, kwibukiranya uburyo icyorezo cyandura n’uburyo gikwirakwira no gushishikariza abaturage ku kirinda.

Imbyino n’ikinamico byose bikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 nibyo byiganje, bigakorwa n’urubyiruko ndetse n’abashesha akanguhe bagamije kugaragaza ububi bw’iki cyorezo n’uburyo bwo kukirinda.

Avuga ko bahisemo kubukora bahereye ku masibo baganiriza abaturage urugo ku rundi kandi ngo bizatanga umusaruro ku buryo hari ikizere ko hari ubwo batazongera kurwaza COVID-19 kuko abaturage bazaba bigishijwe bihagije.

Akomeza avuga ko kandi abaturage bitabiriye ubukangurambaga ku buryo bushimishije kandi bakaba bumva icyo ubu bukangurambaga bumariye umuturage.

Image

Umuyobozi w’kagari ka Gacuriro Kayitesi Redempta

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles asaba abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID-19 no kugira uruhare mu kuyikumira. Avuga ko hari ingamba nyinshi umurenge wafashe hagamijwe kurinda abaturage bawutuye cyane cyane abenshi batunzwe n’ibikorwa by’ubucuruzi n’ubushabitsi bityo kugira ngo ubuzima bukomeze kandi batanduye cyangwa ngo banduze abandi.

Image

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles

Akomeza kuri iyi ngingo avuga ko ubukangurambaga bwatanze umusaruro kuko byagabanyije umubare w’abandura COVID-19 ukurikije imibare yagaragaraga mbere  hataratangizwa ubukangurambaga kugeza ubu aho nta murwayi wa coronavirusi urangwa muri uyu murenge.

Aavuga ko kandi ubu bukangurambaga buzakomeza no mu tundi tugari twose hagamijwe kurushaho kwigisha abaturage kuko aho bahereye muri ubu bukangurambaga  abaturage babyumva kandi babigize ibyabo.

Umurenge wa Kinyinya bakomeje gushyira imbaraga mu  bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 mu gihe hari ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gufungura birimo utubari n’insengero ariko bakiri gukora igenzura hakurikijwe abanditse basaba kwemererwa kugira ngo bagenzure neza barebe ko ntacyazaba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi bityo bazagenda babafungurira buhoro buhoro hakurikijwe uko bubahirije amabwiriza kuko nabemerewe babagenzura umunsi ku munsi bareba ko n’ingamba zo kwirinda zubahirizwa.

Image

Abaturage bo mu murenge wa Kinyinya bafite ibyapa bifashisha mu bukangurambaga

Ubu bukangurambaga bwatangijwe hagamijwe kurushaho gukangurira abantu kwirinda COVID-19 no gukurikiza amabwiriza, bukaba bwaratangiye kuwa 13 Nzeri 2021 bukazasozwa kuwa 15 Ukwakira 2021.

Ubu bukangurambaga bukaba bushingiye ku muturage aho ari uruhare rwumuturage, munsanganyamatsiko igira “iti”UBUDASA MU KURWANYA COVID-19(Operation one stop).

Inkuru ya Hakizimana Emmanuel/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nineteen =

Previous Post

AS Muhanga na Sunrise FC zishobora gusubizwa mu cyiciro cya mbere

Next Post

GATSIBO: Hari abatazi ubwiza bw’umuriro w’amashanyarazi

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
GATSIBO: Hari abatazi ubwiza bw’umuriro w’amashanyarazi

GATSIBO: Hari abatazi ubwiza bw’umuriro w’amashanyarazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.