Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) wakuyeho ibihano bikaze wari warashyiriyeho Niger, ubwo muri iki Gihugu habagaho ihirikiwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’Igisirikare.
Ibi bihano byafatiwe Nigeri nyuma y’uko muri Nyakanga umwaka ushize wa 2023, habayeho ihirikwa ry’Ubutegetsi ryakozwe n’Igisirikare.
Nyuma y’ibiganiro, ECOWAS yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuraho ibihano byari byarafatiwe Niger birimo gufunga imipaka, guhagarika Banki Nkuru y’Igihugu, gufatira umutungo wa Leta, no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi Bihugu, ndetse ko uwo mwazuro uhita utangira gukurikizwa
Ibi bihano byakuweho mu rwego rwo gukumira ko Ibihugu bitatu biyobowe n’igisirikare byava mu muryango wa politiki n’ubukungu kuko byabangamira ubumwe bw’akarere.
Ibyo Abayobozi b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) babitangaje ku wa Gatandatu ubwo bahuraga ngo barebere hamwe umuti w’ibibazo bya politiki biri mu karere byatewe n’Ihirikwa ry’ ubutegetsi, Ibibazo byaje gukomera kurushaho kuva muri Mutarama Ubwo Ibihugu bya Niger, Burkina Faso na Mali byose biyobowe n’igisirikare byafataga icyemezo cyo kuva muri uyu muryango ugizwe n’Ibihugu binyamuryango 15.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10